Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Dore uko wanezerwa mu mpano Imana yaguhaye
Dore uko wanezerwa mu mpano Imana yaguhaye

Nuko kuko dufite impano zitandukanye nk’uko ubuntu twahawe buri, niba twarahawe ubuhanuzi duhanure uko kwizera kwacu kungana,cyangwa niba twarahawe umurimo wo kugabura iby’Imana tugire umwete wo kubigabura, cyangwa uwigisha agire umwete wo kwigisha,cyangwa uhugura agire umwete wo guhugura. Ugira ubuntu abugire atikanyiza, utwara atwarane umwete, ugira imbabazi azigire anezerewe.Abaroma 12:6-8

Twese twahawe impano zitandukanye kandi n’ubuntu bw’Imana kugira ngo tuzikoreshe uko ubwo buntu bungana. Usomye icyanditswe cyatanzwe hejuru, usanga dusabwa gukoresha impano twahawe tugendeye ku buntu buri kuri twe.

Abantu babiri bashobora kuba abigisha ariko ugasanga umwe yigisha ku buryo bukomeye kurusha undi kuko we Ubuntu yahawe buruta ubwe muri uwo muhamagaro. Ibi twabisanisha no mu buzima busanzwe nkaho umuntu ashobora kuba yayobora ikigo cyangwa imishinga bikomeye mu gihe undi ashobora gushobora gusa kuyobora ibigo biciriritse cyangwa bikiyubaka ibyo se byaba bikuraho ko bose ari abayobozi? Ese ibi byaba biterwa niki? “ariko Mwuka Wera ibyo byose uwo Mwuka umwe ni we ubikorera muri bo, agabira umuntu wese uko ashaka.” 1 Abakorinto 12:11

Niyo mpamvu dukwiriye kwishimira impano Mwuka wera aduha, kuko aba afite impamvu ahitamo umuntu runaka akamuha impano ye, undi nawe akamuha indi. Ntitugomba kumva ko ubwo Imana itaduhaye impano zimeze kimwe kandi zikora ku rwego rumwe ko ari ikibazo ahubwo tuzihurize hamwe mu kwagura ubwami bwayo.

Ikindi kandi ntugomba kugirira ishyari mugenzi wawe kuko afite impano wowe udafite cyangwa ngo ufite impano runaka asuzugure utayifite kuko Bibiliya ivuga ko twese turi ingingo zitandukanye ariko turi umwe muri Kristo Yesu” Nk’uko mu mubiri umwe dufite ingingo nyinshi, kandi ingingo zose zikaba zidafite umurimo umwe, natwe ni ko turi kuko turi benshi, nyamara turi umubiri umwe muri Kristo, umuntu wese ni urugingo rwa mugenzi we.” Abaroma12:7-8

Niba rero ushaka kunezererwa impano Imana iguhaye, ugomba kwiyegurira gukora ibyo Imana yaguhamagariye gukora nk’uko Ubuntu bwayo buri. Mwuka wera nawe azagufasha gusobanukirwa ibyo ukwiriye gukora n’inzira wabikoramo. Ukomeze kurangwa n’urukundo, ube umugwaneza n’umwizerwa mu mpano Imana yaguhaye.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza