Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Dukwiye gushinga imizi muri Kristo Yesu kurusha mu (...)
Dukwiye gushinga imizi muri Kristo Yesu kurusha mu idini

Akenshi iyo ubajije umuntu niba ari umukristo cyangwa se niba akijijwe ikintu cya mbere abanza kukubwira ni ukukurangira aho asengera. Uyu ashobora kuba akora uko ashoboye ngo yubahirize ibyo asabwa n’idini cyangwa se itorero rye kandi rwose ni byiza. Kugira aho ubarizwa ni byiza kuko bigufasha gukorera Imana neza ariko si byiza ko idini ubarizwamo rikugiramo imbaraga kurusha Kristo wagupfiriye.

Iyo umuntu avuze ko ari umukristo ni ukuvuga umuntu wemera Kristo kuko aba amwitirirwa. Ikindi agomba kuba agendera mu murongo Imana ishakako abamo cyangwa se uharanira gusa na Yesu.

Umuntu witwa umukristo agomba kuba yemera ko Yesu yavutse, agapfa hanyuma akazuka. Ibi byose bikaba byarabaye kugira ngo umwizera wese abone agakiza. Ubukristo ni ikintu gikomeye kirenze cyane kugira aho umuntu abarizwa no gukurikiza amahame y’idini runaka.

Kugira idini umuntu abarizwamo ni kimwe ariko kandi no kuba umukristo ni ikindi. Ushobora kuba mu idini runaka ifite ibintu yemera n’ibindi byinshi itemera ariko ibi byonyine ntibyakugira uwo Imana ishaka ko uba we.

Ikintu kitugira abana b’Imana cyangwa gituma twegera Imana ni umurimo ukomeye Yesu yakoze wo kudupfira akaduhuza nayo hanyuma n’uburyo Umwuka Wera agenda adukomeza kugira ngo tube abakristo beza bihatira gushaka ibyo Imana ibashakaho.

Ubukristo bwemera ko Bibiliya ari ibyahumetswe n’Imana, ikindi bukemera Imana imwe yigaragaza mu butatu butagatifu (Imana, Umwana n’Umwuka Wera). Abakristo bemera ko umuntu yaremwe n’Imana kandi akaremwa mu ishusho yayo ariko nyuma icyaha kikaza kumutandukanya na yo.

(kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw’Imana.) Abaroma 3:23, Kuko bimeze bityo, nk’uko ibyaha byazanywe mu isi n’umuntu umwe, urupfu rukazanwa n’ibyaha, ni ko urupfu rugera ku bantu bose kuko bose bakoze ibyaha. Abaroma 5:12).

Mu by’ukuri abakristo bemera ko igitambo Kristo yatanze gihagije ngo babarirwe ibyaha byose kandi ni cyo cyongeye kuvugurura ubusabane bwari bwarakuweho n’icyaha. Ariko Yesu aje ahinduka umuhuza asibura ya nzira ihuza Imana n’abantu.

Nubwo amadini n’amatorero bifite ibyo bisaba abayoboke gukora ariko igikomeye ni ukuzirikana igitambo cya Kristo, ukizera umurimo yakoze ukumva ko byaguhesha kuba umwana w’Imana. Ikiguzi cy’ibyaha byacu Yesu yarakishyuye, ntitugisabwa gutamba ibindi bitambo keretse kwizera gusa.

Ikindi ni ukugendera muri uko kwizera kandi twubaha Imana uko bwije nuko bucyeye kugira ngo twerekane koko ko twaviriwe n’umucyo w’ijambo ry’Imana. Ibi bizatuma turushaho gushinga imizi muri Yesu Kristo kurusha kuyishinga mu idini nibyo bizatugeza mu bwami bw’ijuru.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza