Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Easter celebration; igitaramo gisize ishusho n’ubutumwa (...)
Easter celebration; igitaramo gisize ishusho n’ubutumwa bitazibagirana!

Abitabiriye igitaramo cyiswe Easter Celebration, cyabera muri salle ya Kigali Serena hotel kuri icyi cyumweru dusoje, cy’umuramyi Patient Bizimana batashye bamenye amwe mu mateka y’uyu muhanzi ndetse babwirwa ko Yesu yaduciriye inzira nshya igera ahera ku buryo buri wese abasha kwigererayo.

Iki gitaramo cyatangiye ahagana 17h45. N’ubwo kwinjira byari amafaranga 5,000 n’10,000 muri VIP ntibyabujije ko kitabirwa cyane dore ko hari na bamwe bari bahagaze babuze ibyicaro.

Ku mibare dukesha umwe mu bakozi b’iyi hotel utashatse ko tumuvuga izina, ngo ubusanzwe iyi salle (yo hejuru) y’iyi hotel cyaberagamo yakira abantu 950; bicaye neza nta mubyigano, bahwanye n’intebe ziba ziteganyijwe, ariko muri iki gitaramo, uyu mukozi yatubwiye ko umubare w’intebe wagenwe warengaga kuko ngo hari izo bongeyemo bitewe n’ubwitabire budasanzwe babonaga; ndetse, mu kigereranyo yadukoreye agendeye ku mubare w’izo bongeyemo akaba yatubwiye ko nibura abari bahari bari mu 1,300.

N’ubwo abenshi muri aba bakitabiriye ku jisho wabonaga bafite inyota yo kwiyumvira zimwe mu ndirimbo bakunda za bamwe mu bahanzi bari bagitumiwemo barimo nka Uwimana Aimé n’abandi; Patient yababwiye ko hari ikintu bari butahane mu mitima yabo kirenze kumva umuziki gusa (ubutumwa bwiza mu ndirimbo no mu ijambo ry’Imana bwahatangiwe).

Aline Gahongayire nyuma yo kuririmbira abari aho yahise avuga amwe mu mateka n’ibiranga ubuzima bwa buri munsi bya Patient BIZIMANA. Akaba yavuze ko uyu musore yavutse taliki ya 1/02/1987. Akaba ari uwa 9 mu bana 10 bavukanye. Se umubyara yitwa Léonard naho nyina akaba ari Françoise bombi bari baturutse I Gisenyi ari na ho uyu muramyi avuka. Gahongayire yakomeje avuga ko Bizimana yaririmbaga muri chorale ndetse muri 2008 akaba aribwo yatangiye kuririmba ku giti cye. Ubu afite album 2, ari zo: “Andyohera cyane”, “Iyo neza”. Ndetse kuri iyi nshuro akaba yanamurikiye abari aho indi ya 3 nshya yise “King of Kings”. Akunda kunywa inshyushuyu irimo ubuki, mu biribwa akaba akunda ibijumba. Naho icyo yanga ngo ni umugayo. Aline Gahongayire

Muri iki gitaramo cyacaga ‘LIVE’ kuri television y’urwanda (TVR), uretse Aimé twavuze haruguru, abandi bakiririmbyemo ni Diana Kamugisha, n’itsinda The Sisters rinabarizwamo umuhanzikazi Gaby Irène Kamanzi. Uwari akiyoboye (Mc) akaba ari Nzabakira Flory, umuyobozi wa radio Authentic.

Diana Kamugisha (mu myambaro itukura

Ni igitaramo cyakoze benshi ku mutima kuko umubare utari muto w’abakitabiriye wasangaga bavuga ko ari ubwa mbere babonye igitaramo nk’iki cya gospel kitabirwa cyane ku kigero nk’iki. Kuri ibi, umwe mu bahanzi bari baje kwihera ijisho, Olivier Roy, tumubajije uko yakibonye mu magambo ye bwite yagize ati: “ndabona ari sawa kabisa, ijana ku ijana”.

Apostle Joshua Masasu

Abitabiriwe kandi, umuvugabutumwa mu ijambo, unayobora itorero rya Restoration Church Patient asengeramo, Apostle Joshua Masasu yabasobanuriye uburyo kera ibitambo byatambirwaga Imana ku buryo bugoye. Nyuma yo kubigisha amagambo dusanga muri Abaroma 8:31-32, 12:1-2, yanababwiye ko muri icyo gihe umuntu umwe ari we wageraga ahera ahagarariye imbaga y’abantu kandi nabwo bagasigara bahangayitse ku bw’impungenge wasangaga bafite zo kuba icyo gitambo Imana yari kucyanga bitewe n’inenge afite cyangwa ikosa yakoze mu gutamba igitambo nabi. Ariko uyu muvugabutumwa yibukije abantu ko ubu atari ko bikimeze kuko nyuma y’uko Yesu apfiriye ku musaraba I Golgotha ubu buri wese abasha kwigererayo (ahera), aho yabasha kwivuganira n’Imana uko abishaka cyangwa abyifuza.

Amafoto: Byishimo Espoir

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza