Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Egypt: Umugore yakomejwe no kuba umugabo we yaraciwe (...)
Egypt: Umugore yakomejwe no kuba umugabo we yaraciwe umutwe ahorwa Kristo

"Namwe muzahirwa ubwo bazabatuka bakabarenganya, bakababeshyera ibibi byinshi babampora.Muzanezerwe, muzishime cyane kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru, kuko ari ko barenganyije abahanuzi ba mbere" - Matayo 5:11-12

Nyuma y’ uko mu minsi ishize abagize umutwe ugendera ku matwara akaze ya Isilamu ( Islamic States) Bagaragaje amashusho yerekana ukuntu abayoboke bawo bishe baciye imitwe abakristo makumyabiri n’umwe (21),mu gihugu cya Libya; Ku myaka 23 gusa, Umugore witwa "Mariam Farhat" yahise aba umupfakazi kuko umugabo we ari umwe mu bishwe nyamara avuga ko yahumurijwe cyane n’ uko umugabo we yakomeye ku kwizera kwe kugeza ku rupfu.

Mariam Farhat yabwiye CBN News ko acyumva iyo nkuru byamubabaje bikomeye ariko amaze kubona amashusho yerekana ukuntu banyakwigendera banze kwihakana Yesu ahubwo bagakomeza gusenga no guhamya ko ari umwami kugeza aho babiciye; byamuteye kumva anezerewe. Mu magambo ye yagize ati "nanezejwe no kubona umugabo wanjye ashikama agakomeza kwizera Umwami Yesu Kristo nta mwihakane kandi bari mubihe bikomeye byo kubura ubuzima bwabo. Nibyo koko ntarabona amashusho yerekana uko byagenze narababaye ariko aho nyaboneye, nkabona ukuntu bahamagaraga Yesu, numvise ntuje muri jye."

Bebawy Al Ham, undi mubaburiye ababo muri ubwo bwicanyi,nawe yaravuze ati "twakomeje kubasengera ngo Imana ibahe gukomera mu kwizera kwabo; kandi twanejejwe cyane n’ibyo bavuze mbere ko bacibwa imitwe baravuze bati "Yesu Kristo urusheho kutugirira impuhwe n’imbabazi" Akomeza avuga ko bamaze kumva no kumenya ko bishwe bahowe ko ari abakristo byabahumurije kubera ko Imana yabakiriye kuko ari abana bayo. Uyu muryango kandi utangaza ko ukomeje gusabira ababiciye kugiriwa ubuntu bw’ Imana , ngo bahinduke bamenye ko ibyo bakora bidakwiye , ahubwo bayoboke inzira y’agakiza.

Uyu mutwe ukomeje kwica abakristo umusubizo, uharanira kuyobora ugendeye ku matwara akaze ya ki Isilamu; uzwi ku mazina ya ISIS cyangwa ISIL, ni umwe mu mutwe y’ iterabwoba ishamikiye kuri Al-Qaeda, Wica ukanatoteza abantu bose batagendera ku mahame y’ idini ya Isilamu.

Ibyanditswe byinshi bitubwira ko dukwiye kubabarira abaduhemukiye kandi kubaho no gupfa ku mukiranutsi ari inyungu. Kuko tubaho kubwa kristo kandi no gupfa dupfa kubwe. Bibiliya iravuga ngo "Niba turiho turiho ku bw’ Umwami, kandi niba dupfa; dupfa ku bw’ Umwami" Abaroma 14:8.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Nyagapfizi justin kuwa 19-06-2015 saa 20:31
 

Birababaje ariko tubabarane ibyiringiro bible mugitabo cya Abaheburayo ngo ariko twebwe ntdufite gusubira inyuma ngo tuzabure ubugingo ahubwo dufite gukomweza imbere...

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza