Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Erega nawe Imana yagukoresha!
Erega nawe Imana yagukoresha!

Nuko none ngwino ngutume kuri Farawo, ukure muri Egiputa ubwoko bwanjye bw’Abisirayeli.” Mose abwira Imana ati “Ndi muntu ki wahangara kwegera Farawo, ngo nkure Abisirayeli muri Egiputa?” Iramusubiza iti “Ni ukuri nzabana nawe, ibizakubera ikimenyetso yuko ari jye ugutumye, ni uko uzakura ubwo bwoko muri Egiputa, mugakorerera Imana kuri uyu musozi.” Kuva 3:10-12

Nta muntu n’umwe Imana itakoresha ahubwo abantu bamwe bagira muri bo kamere yo kwisuzugura kandi Imana iyo iguhamagaye ngo uyikorere ibana nawe. Yabwiye Mose ko izabana nawe kandi imuha ni kimenyetso cyerekana ko ariyo imutumye kandi ko izabana nawe, iramubwira ngo “ninjye ugutumye,……” byerekanaga ubudahangarwa Mose yari ahawe bwo kugenda mu izina ry’Imana akabonana na Farawo.

Icyo usabwa gusa ni ukuyemerera no kwizera ko ishoboye byose kuko urayihagarariye hano ku isi! Uri umukozi wayo kandi ni yo yonyine igenzura imikorere yawe. Ikiza kurushaho ni uko uri ‘uwo yaremeye imirimo myiza muri Kristo yesu, iyo yiteguriye kera ngo uyigenderemo.’ Abefeso 2:10. Wiha agaciro uko abantu bakubona. Imana yakuremeye umurimo wihariye. Jya wishimira umuhamagaro wawe kandi wishimire ibyo Imana yaguteguriye. Iyo ubikoze utyo, bituma wishimira uwo Imana yakugize, ukayikorera ubohotse.

Wahamagawe n’Imana, kandi nayo yiteguye kuguha ibisabwa byose ngo usohoze inshingano yawe. “Kuko Imana ari yo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira.” Abafilipi 2:13.

Imana ni yo soko y’ubwenge n’ubushobozi, yizere gusa uyikoreze ibikugora byose mu murimo yaguhaye. “Icyo ni cyo gituma nkora cyane, ndwanana umwete nk’uko imbaraga ze ziri zinkoreramo.” Abakolosayi 1:29. Umurimo ni mugari cyane, ariko tuza, kuko na nyirawo ahari. Imbaraga nazo ni ize, kandi yiteguye kuziguha.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Christine Kanyange kuwa 1-11-2015 saa 03:54
 

Amen, Ameeeeen. Yesu ashimwe Mukozi w’ Imana.
Ndikurugamba, nditeguye nk’ umusoda wa Yesu. Nariyemeje gukorera Imana, yarampaye ingabire zuguhagarara nk’ umusoda w’ amateka y’ Imana. Ndafise ukwizera gose kuva Kuwaturemye. Nadukoreshe afise ububasha bwose natwe tugamburukire Databuja wo Mw’ Ijuru. Hari vyinshi vyo guhindura aha kuriyisi yandujwe na Satani. Hakenewe Justice, l’ amour et la vérité de Dieu. Tuzobishikako mw’ izina rya Yesu.
Muhezagirwe Mukozi w’ Imana.
/Christine (burundaise) - Swède.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza