Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Eritreya: Abakristo banze kwihakana Yesu ngo bavanwe (...)
Eritreya: Abakristo banze kwihakana Yesu ngo bavanwe muri gereza

Mu gihugu cya Eritreya giherereye mu ihembe rya Afurika, abakristo banze kwihakana ko bemera Yesu Kristo ngo bavanwe muri gereza. Muri iki gihugu habarurwa umubare munini w’abakristo batotezwa ku rwego rwo hejuru, aho kuri ubu hari abarenga 300 muri za gereza, abandi ibihumbi bakaba bari hanze y’igihugu kubera ubutegetsi bw’igitugu bwakunze kugaragara bwibasira cyane abakristo.

InfoChretienne.com itangaza ko muri iyi myaka ya vuba, Eritreya yabaye kimwe mu bihugu byatoteje cyane abakristo ku mugabane wa Afurika. Abakristo muri iki gihugu babarurirwaga hafi muri muri kimwe cya kabiri cy’abaturage bose bagituye ariko ubuzima bwabo bukaba bwarakunze kurangwa no kuba mu kaga kubera kwibasirwa n’ubutegetsi bw’igitugu.

Dr Berhane Asmelash ni umwe mu bahoze bafunze, wahunze itotezwa ry’abakristo avuga ko Eritreya ikwiye gufatwa nka gereza nini y’isi. Ati’’ Eritreya ni nka gereza nini cyane, mbese nayifata nka Koreya y’Amajyaruguru, ariko muri Afurika.’’

Abandi bakiri mu gihugu bahora batakishwa n’akaga barimo aho bavuga bati ‘’dushaka kugenda, aho twajya hose, ariko tukagenda.’’

Undi mutangabuhamya w’ibibera muri kiriya gihugu witwa Elsa avuga ko yahunze igihugu nyuma y’aho mushiki we akubitiwe n’abarinda gereza kugera apfuye. Avuga ko bari bafungiwe muri gereza zisanzwe ahasa n’ingunguru yaka amanywa n’ijoro, aho kurya byari ingume nta n’ubuvuzi bubageraho. Ati ‘’ Abaturindaga batubwiye ko baturekura ariko tukabanza tukareka uwo Yesu, natwe turababwira turi Oya.’’

Akomeza avuga hari ijoro ababarindaga bazaga kubareba ngo babakubite, akavuga ko bigoye kuri we kuzibagirwa ijwi r’ukuntu mushiki we yatakaga.

InfoChretienne ivuga kandi ko mu mpeza z’umwaka ushize w’2015, hari impunzi z’abakristo 130,000 zajyaga muri Etiyopiya gushakayo ubuhunzi.

Mu cyegeranyo cyashyizwe ahagaragara n’Umuryango w’Abibumbye muri Kamena 2015, cyagaragaje ko Eritreya ari kimwe mu bihugu bikorerwamo ihohoterwa cyane no guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragazaga ko muri iki gihugu bigaragara ko abakristo batotezwa cyane n’inzego z’ubuyobozi kuburyo hari n’ibitero byinshi bibatera bizwi o biba bishyigikwe na Leta. Imiryango ishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu by’umwihariko abakristo ivuga ko insengero z’abakristo n’izigenga zagiye zifungwa naho abakristo bazo bagatotezwa bazira imyizerere yabo. Eritreya igaraga ku rutonde rw’ibihugu bitoteza abakristo kurusha ibindi ku isi, urutonde ruyobowe na Koreya y’Amajyaruguru.

Nshuti impamvu y’inkuru nk’izi, niba wowe ugize umugisha wo kuba mu gihugu kikwemerera gusenga nta nkomyi ukwiye kubishimira Imana ukabifata nk’amahirwe adasanzwe uhawe, ariko nanone ujye ufata umwanya usengere aba bose bari mu kaga bahorwa Yesu mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 2 KURI IY'INKURU

dushime bosco jule kuwa 9-05-2016 saa 08:48
 

abantu tugifite akanya nimuze twekugapfusha ubusa dusenge imana kandi dusengere mukuri nomumwuka dutegure ejohacu hazaza tutakiri muruyu mubiri ikindi dukomeze gusabira nabenedata numutima ukunze haricyo imana izakora kubwo amasengesho ikabarengera

dushime bosco jule kuwa 9-05-2016 saa 08:48
 

abantu tugifite akanya nimuze twekugapfusha ubusa dusenge imana kandi dusengere mukuri nomumwuka dutegure ejohacu hazaza tutakiri muruyu mubiri ikindi dukomeze gusabira nabenedata numutima ukunze haricyo imana izakora kubwo amasengesho ikabarengera

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza