Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ese Bibiliya ni ijambo ry’Imana?
Ese Bibiliya ni ijambo ry’Imana?

Umuntu ashobora kwibaza ati”ese niki cyerekana ko Bibiliya atari inkuru abantu bicaye hamwe bagahimba bakayamamaza?”

Mu mateka yabayeho ndetse n’abanditsi b’amateka,nta muntu n’umwe utizera Imana cyangwa ngo ntiyizere icyo Bibiliya ivuga ku Mana. Ese ninde ushobora kuvuga ko Bibiliya ari inkuru yahimbwe n’umuntu runaka,ni byo koko mu binyejana bishize hari abatizera bagerageje kuvuga ko Bibiliya atari ijambo ry’Imana ariko abashakashatsi bakomeje kugaragaza amateka nyakuri ya Bibiliya.

Umuntu wibaza icyo kibazo biragoye ku musubiza ariko hari ikibazo akwiye kubanza kwibaza. Icya mbere akwiye kwibaza niba koko yarafashe umwanya wo gusoma Bibiliya mbere yuko yibaza niba ari ijambo ry’Imana. Ibyo waba urigucamo byose,ubuzima ubayemo n’ibikubaho byose ukanguriwe gusoma Bibiliya kugira ngo urusheho kumenya no gusobanukirwa niba koko Bibiliya ari ijambo ry’Imana.

Ikindi kibazo umuntu yakwibaza niba hari ubushakatsi bwa kozwe bugaragaza ko hari umuntu koko wakwibaza niba Bibiliya atari ijambo ry’Imana. Ese utizera ko ari ijambo ry’Imana ni uko yayisomye akumva atari yokwizerwa cyangwa yasanze ari ukuri ariko akumva atabasha kugenda nkuko ibimusaba bityo agahitamo kuvuga ko atari Ijambo ry’Imana. Ntekereza ko umuntu wese wasobanukirwa neza ibya Bibiliya atabura kwizera ko ari ijambo ry’Imana nyakuri.

Kwirengagiza ukuri kwa Bibiliya ni amakosa akomeye kuko bikuyobora ku kwirengagiza Yesu Kristo waje mu isi yambaye umubiri kandi ari Imana,aza aje gukiza ubugingo bwazamwizera bose no gutanga ubugingo bushya.

Haranira gusobanukirwa ibiri muri Bibiliya kandi binyujijwe mu kwiga no kumva Bibiliya neza bizagufasha kumenya Yesu Kristo kuko Bibiliya ibereyeho kutwigisha nkuko byanditswe ngo” Ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na byo biduheshe ibyiringiro.” Abaroma 15:4.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza