Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ese gusoma Bibiliya ni ngombwa?
Ese gusoma Bibiliya ni ngombwa?

Bibiliya ni igitabo gikomeye kuko ariyo ikubiyemo ubuzima n’ubugingo bw’umukristo nyawe, niyo tegeko nshinga ry’ubwami bw’abizera Imana kuko ari ijambo ryayo. Muri Bibiliya niho ubasha kubonera ubwiza n’icyubahiro cy’Imana, niyo mpamvu uwizera Imana mu by’ukuri akwiye gusoma ijambo ryayo kandi akarigenderamo kuko ni ryo ribasha kuba itabaza mu rugendo rujya mu ijuru.

Umwami Salomo yaranditse aravuga ati” Icyubahisha Imana ni uko ikinga ibintu,Ariko abami bo bubahishwa no kubigenzura.”Imigani 25:2. Icyubahiro cy’Imana kibereye mu ijambo ryayo kuko ari naryo ikoresha mu kurema no gutegeka ibintu byose, nta handi cyagaragarira atari mu ijambo ryayo kandi umwizera nyakuri kuko aba yaramaze kuba umutambyi aba ashobora kubona ubwiza bw’Imana igihe cyose agize umwete wo kubushakashaka. Ijambo ry’Imana ni ubutunzi butagera akagero, bukwiye gushakishwa kurusha uko umuntu acukura ashaka izahabu n’ibyigiciro kinshi biba mu butaka kure.

Igihe wiga Bibiliya ubishyizeho umuhate n’umutima, uzasanga Imana itegura ibintu byiza bigufasha gusobanukirwa kuko ariyo ikuyobora kuri buri ngingo.

Ijambo ry’Imana nibwo butunzi bukomeye umuntu wese yagaharaniye gushaka, rirusha agaciro ifeza n’izahabu dore ko byo kubigeraho bisaba ikiguzi gikomeye cyo gucukura mu butaka ariko ijambo ry’Imana risaba gusa kwegera Imana ukayisaba ubwenge bwo kumenya ijambo ryayo buri munsi kandi muri ryo ugasangamo ubuzima n’imibereho mishya iyobowe n’Imana.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza