Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ese hari byo dukwiye kwibagirwa mu bukristo?
Ese hari byo dukwiye kwibagirwa mu bukristo?

“ariko kimwe cyo nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere.” Abafilipi 3:13

Ukuri kuzuye ni uko hari ibintu umuntu adapfa kwibagirwa mu buzima. Amakosa ahora agaruka mu bitekerezo byacu, Amagambo n’ibihe duhora twifuza ko byagaruka mu buzima bwacu, Ibihe bibi byatubayeho, Abatugambaniye, abadukoreye ibintu bishishana, igihombo twagize mu buzima n’uguhemukirwa k’uburyo bwose.

Gusa ariko turamutse turi abantu bashyira mu gaciro, twasanga ibitwangiza Atari ibyabaye . Niyo mpamvu ibyo byabaye byose bikwiye kwibagirana.

Hari ibibazo dukunda kwibaza mu buzima kandi bigira uruhare mu kutwangiza: Kubera iki ntari mwiza nka runaka? Kubera iki ntambara ngo mberwe nka runaka? Kubera iki ntameze nka runaka? Kuki ndi umunyantegenke?...Kubera iki: ni ikibazo gukomeye cyane gishobora kugira byinshi gihindura ku cyerekezo duha ubuzima bwacu. Ibi nibyo bitwangiza imbere (Mu bitekerezo).

Reka turebe uburyo Imana yo yibagirwa: “Ubwanjye ni jye uhanagura ibicumuro byawe nkakubabarira ku bwanjye, kandi ibyaha byawe sinzabyibuka ukundi.”Yesaya 43:25

Imana si uko itagira icyo yitaho. Nanone si uko itabasha kumenya ibyahise byacu. Ibi ni ibitugaragariza gusa ko Imana itifuza ko ibyatubaye ho bibi bigira uruhare mu kwangiza ahazaza hacu. Ntabwo yita ku mafuti yacu iyo tuyihannye by’ukuri.

Imana Ishaka gusenya muri twe ibyo byose bitwangiza ihereye imbere. Irifuza kutubabarira ibyaha byacu byose, ikaduha amahoro yo mumutima atuma twibagirwa ibyahise, tugasingira ibiri imbere.

Ibi birashoboka. Hari abo byashobotse. Nawe byashoboka. Ntidukwiye gutegekwa nabyo. Ntabushobozi bigufiteho. Imana yahise mo kubyibagirwa kugira ngo Iduhe ikirutaho kuba kiza. Icyo tuzajya duhora twibuka iteka. Tuzirikana ko yatanze ubugingo bwacu kugira ngo tubashe gukira.

Iki nicyo dukwiye kwitaho, kuko niho tubasha kubonera amahoro. “Uyu ni umubiri wanjye ubatangiwe. Mujye mukorera mutya kugira ngo munyibuke.” Luka 22:19

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza