Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ese ibigeragezo bituruka ku Mana?
Ese ibigeragezo bituruka ku Mana?

Abantu bajya bisanga mu kigeragezo ku buryo ushobora no gutekereza ko Imana ariyo ikugerageje,impamvu batekereza gutyo irumvikana rwose ariko se koko ni ukuri?. Yesu yatwigishishe uko dukwiye gusenga aravugaga ngo nitujya dusenga tujye tuvuga duti” Nuko musenge mutya muti “ Data wa twese uri mu ijuru………Ntuduhane mu bitwoshya, Ahubwo udukize Umubi, Kuko ubwami n’ubushobozi n’icyubahiro ari ibyawe, None n’iteka ryose. Amen”. Matayo 6:13. Kimwe niyo usomye Luka 4 na Matayo 4, hatubwira ko Imana yajyanye Yesu mu butayu kugeragerezwayo na satani.

Ariko kurundi ruhande, Imana ivuga ko nta muntu numwe yagerageresha gukora icyaha” Umuntu niyoshywa gukora ibyaha ye kuvuga ati “Imana ni yo inyoheje”, kuko bidashoboka ko Imana yoshywa n’ibibi, cyangwa ngo na yo igire uwo ibyohesha.Ahubwo umuntu wese yoshywa iyo akuruwe n’ibyo ararikiye bimushukashuka.Yakobo 1:13-14 Ubyumvise wakumva ko ari ukuvuguruzanya ndetse n’abakristo biragoye ko bizera ko byose ari ukuri ariko mu mugambi w’Imana ntakuvuguruzanya kubaho bibaye ari byo kandi byaba ari ubwiru bwayo tuzamenya tugeze mu ijuru.

Ntawatekereza ko Imana yakuyobora mu kigeragezo cyo gutsindwa mu byo waba ukora byose cyangwa mu buryo bwo kugutsindishiriza ariko mu rundi ruhande igucisha mu bikomeye kugira ngo urushehogusa na Yesu.” Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye,kuko abo yamenye kera yabatoranirije kera gushushanywa n’ishusho y’Umwana wayo, kugira ngo abe imfura muri bene se benshi.Abaroma 8:28-29.

Ibi birasobanura ko ibyo Imana yemera ko bitugeraho mu buzima bwacu aba ari kubw’umugambi mwiza Imana idufitiye kuko iba ishaka ko dukura kandi tukarushaho gusa na Yesu. Nubwo Yesu yari umwana w’Imana ariko yarushijeho gukomera no kumvira binyujijwe mukugeragezwa no kubabara,yabashije kwihanganira imibabaro yose kugira ngo asohoze umugambi w’Imana ku buzima bwe.Imana ikoresha inzira y’ibigeragezo mu kudukuza kugira ngo tubashe gukomera nkuko Yesu yabashije kubikomereramo.

Ushobora kwibaza impamvu wakurikira Imana kandi ariyo kukuzanira ibibazo n’ibigeragezo gusa,ukwiye kumva ko ari ngombwa kubicamo kugirango ubashe gusa na Yesu.Bibiliya isobanura impamvu ibyo byose bibaho” kandi mwibagiwe kwa guhugura kubabwira nk’abana ngo “Mwana wanjye, ntugasuzugure igihano Uwiteka ahana, Kandi ntugwe isari nagucyaha.Kuko uwo Uwiteka akunze ari we ahana, Kandi akubita ibiboko abo yemera bose ko ari abana be.” Nimwihanganira ibihano, muba mugaragaje ko muri abana b’Imana. Mbese ni mwana ki udahanwa na se?Ariko niba mudahanwa nk’abandi bose, noneho muba muri ibibyarwa mutari abana nyakuri,Ko dufite ba data batubyaye ku mubiri, bakaduhana natwe tukabubaha, ntidukwiriye kurushaho cyane kugandukira Se w’imyuka tugahoraho?Kuko ba bandi baduhanaga iminsi mike nk’uko byari bibabereye byiza, naho uwo aduhanira kugira ngo bitubere byiza dusangire kwera kwe.Nta gihano kinezeza ukigihanwa ahubwo kimutera umubabaro, ariko rero hanyuma cyera imbuto zo gukiranuka zihesha amahoro abamenyerejwe na cyo”. Abaheburayo 12:5-11

Ugendeye kuri icyo cyanditswe,hari ibyo ukwiye kugenderaho kugira ngo ubashe kumenya uko watambuka mu bigeragezo:

Ntukitware uko ushatse.ukwiye guhora wumva ko Imana yashyizeho ibigeragezo kugira ngo igucure ikugire uko yo ibishaka ubone gusa na Yesu Kristo wizeye.

Ntukabererekere ibigeragezo.ujye uhora wibuka ko gusa na Yesu ari ikintu gikomeye,kuba wabinyuramo ukabivamo wahindutse mushya ujye wumva ko ari ibyigiciro gikomeye cyane.

Ntibikagutere uburakari n’umujinya.usabwa guha ikaze Imana mu buzima bwawe kugira ngo ibugenge uko ibiteganya. Ntukarwanye umurimo w’Imana ikora mu buzima bwawe. Wiyegurire Imana kuko yiteguye gusohaza umugambi ifite ku buzima bwawe ,ubyakire kandi usabe Imana iguhe imbaraga zo kubivamo neza.Ntabwo Imana izaguha ibigeragezo udashoboye kwihanganira.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza