Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ese ibyaha byose imbere y’Imana birangana?
Ese ibyaha byose imbere y’Imana birangana?

“Ni cyo gitumye mbabwira yuko abantu bazababarirwa icyaha cyose n’igitutsi, ariko gutuka Umwuka ni icyaha kitazababarirwa.Kandi umuntu wese usebya Umwana w’umuntu azababarirwa, ariko usebya Umwuka Wera ntazababarirwa, naho haba mu gihe cya none cyangwa mu gihe kizaza.”Matayo 12:31-32

Iyo uganiriye n’abantu bakubwira ko ibyaha byose ari bimwe,ikibazo umuntu yakwibaza n’uburemere bw’ibyaha niba bingana,biragoye ko umuntu yabasha guca urubanza nkuru ariko ijambo ry’Imana rigaragaza ko ibyaha byose ari kimwe ni uko byose biyobora ku rupfu.ariko ikagaragaza neza kandi ko hari icyaha kitababarirwa imbere y’Imana.

Iyo icyaha kivuzweho kuba kitabasha kubabarirwa biba bigaragaza ko gikomeye cyane,tekereza leta ivuze iti hari icyaha kitababarirwa bigashyirwa mu mategeko ahana y’igihugu byanze bikunze icyo cyaha kiba gikomeye Bibiliya rero ivuga ko icyaha cyose kibabarirwa uretse gutuka Mwuka Wera,ibi byerekana imbaraga Mwuka Wera afite mu gukomeza ubwami bw’Imana.

Nubwo ibyaha byose bingana imbere y’Imana,ukwiye kwirinda gutuka Mwuka Wera kuko icyo cyaha kitababarirwa ari mu gihe gikorewemo n’igihe kizaza ariko niba hari ibindi byaha watekerezaga ko utababarirwa kuko wumva bikomeye,ntukwiye kugira ubwoba kuko Imana ibasha kubabarira ibyaha byose nkuko bingana imbere yayo uretse gutuka Umwuka Wera.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza