Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ese koko Imana ishobora kwivuguruza?
Ese koko Imana ishobora kwivuguruza?

Umuntu agitangira gusoma iyi nkuru ashobora kuvuga ati tuzi icyo Bibiliya ivuga Imana ntiyivuguruza iyo yatanze isezerano ishirwa irisohoje. Uku ni ukuri kudahinduka kandi uwabihakana yaba yise Imana inyabinyoma kuko ntihinduka uko yahoze kera n’uyu munsi niko iri kandi ni nako izahoira ibihe byose.

Abantu tureba uruhande rumwe icyo Imana yavuze ko izagukorera gishobora guherekezwa nicyo wowe uhawe isezerano usabwa kuzakora cyangwa aho Imana ishaka ko uzaba uri (mu gakiza),ese mu gihe utujuje ibyo wasabwe Imana nayo ntisohoze icyo yakuvuzeho yakwitwa inyabinyoma?

Ikindi dukwiye kwibukiranya ni uko ubundi urebye iba ishaka ko tuyitegerereza aho twavuganiye. Aha rero umuntu yakwibaza ngo iyo mugiranye amasezerano wowe uba usabwa iki?

1 Samweli 2:30 ni cyo gitumye Uwiteka Imana ya Israheli ivuga iti ni ukuri nari naravuze yuko ab’inzu yawe n’ab’inzu ya so bazajya bagendera imbere yanjye iteka ryose, ariko none Uwiteka aravuze ngo: ntibikabeho kuko abanyubaha ari bo nzubaha,ariko abansuzugura bazasuzugurwa.’’

Ibi biratwereka ko Imana itihanganira umuntu utayubahisha uretse n’umuntu idasohoreje ibyo yamubwiye n’uwamaze kubigeramo byamubera iby’akanya gato mu gihe atamenye uko abihagararamo ngo akomeze kubaha Imana yabimuhaye aho kudamarara akisanga yaraburiye Imana umwanya.

Ibi rero twibukiranye ko imirongo yo uri Bibiliya yuzuzanya, Imana ntibeshya isohoza icyo yavuze ariko iyo na nyir’isezerano akoze icyo Imana yamubwiye,iyo umuntu atabyubahirije Imana ishobora kutubahiriza isezerano.

Isomo rikomeye umuntu akwiye kwigira muri ibi ni uko burya iyo Imana irimo kukubwira icyo izagukorera satani ashobora kuba yumva nawe akagucungira ku ijambo ‘’ariko’’ Imana yaguhaye nk’icyitonderwa kugirango Imana nigusha ikubure nibitaba akumvishe Imana ibeshya uyiveho kuko icye ni ukwiba. Aha dusabwa kuba maso tugasengesha Umwuka iteka kugira ngo Imana itazadushak ikatubura. Amen

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza