Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ese koko mubihe bikomeye Imana ntiba iri kumwe (...)
Ese koko mubihe bikomeye Imana ntiba iri kumwe natwe?

“Imana ni yo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu, Ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba.”Zaburi 46: 2

Mu buzima duhuran’ibyago,intambara n’amakuba bikatugora cyane kuburyo hari nubwo dutekereza ko Imana yadutaye cyangwa yatwabagiwe ariko ijambo ry’Imana rigaragaza ko nta na rimwe Imana izigera ireka abantu bose bayubaha.

Ijambo ry’Imana rivuga ko ariyo buhungiro bwacu ntibisobanura ko ibyago bidashobora kutugeraho ahubwo bizatugeraho ariko idukize muri byo byose kuko Ijambo ry’Imana rivuga ngo “Amakuba n’ibyago by’umukiranutsi ni byinshi, Ariko Uwiteka amukiza muri byose.”Zaburi 34:20

Nubwo rero ibyago n’amakuba bigera k’umukiranutsi,Imana ikomeza kumuheramo amahoro no gukomera igihe cyose akomeje kwizera kwe mu mana.

Pawulo yaranditse aravuga ngo” Dufite amakuba impande zose ariko ntidukuka imitima, turashobewe ariko ntitwihebye,turarenganywa ariko ntiduhanwa, dukubitwa hasi ariko ntidutsindwa rwose.Tugendana mu mubiri iteka urupfu rwa Yesu, ngo ubugingo bwa Yesu na bwo bugaragarire mu mibiri yacu.”2 Abakorinto 4:8-10, ibi bigaragaza ugukomera kw’Imana iri mu bizera nyakuri kuko ari Imana itagira icyo inanirwa,irakomeye kuruta ikibazo icyari cyo cyose wahura nacyo mu buzima.

Yesu Kristo yabwiye amagambo ahumuriza abazamwizera bose ati”Mbese ibishwi bibiri ntibabigura ikuta rimwe? Ariko nta na kimwe kigwa hasi ngo gipfe So atabizi,ndetse n’imisatsi yo ku mutwe yanyu irabazwe yose.Nuko rero ntimutinye,kuko muruta ibishwi byinshi.”Matayo 10:29

Ibi byose bigaragaza agaciro Imana iha abantu bose,niba ishobora no kumenya umusatsi wawe ni gute yananirwa kwita ku buzima bwawe bwose iguha ibyo ukeneye mu buryo butashoborwa n’undi muntu kuko yon i Imana ishoborabyose.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza