Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ese kugira uruhare muri gahunda z’itorero bifasha iki mu (...)
Ese kugira uruhare muri gahunda z’itorero bifasha iki mu buzima busanzwe?

Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko abantu bakunda kugira uruhare muri gahunda z’itorero bituma umuntu agira umunezero urambye, agahorana ibyishimo kuruta ibyo yagira muzindi gahunda zikomeye, nko mu rwego rwa politiki n’imibanire, kujya mu bikorwa by’ubwitange, cyangwa kujya mu ishuri.

Umwe mu bayoboye ubu bushakashatsi Mauricio Avendano yavuze ko we abona kuba mu itorero no kugira uruhare muri gahunda zaryo, bidafasha gusa mu buryo bw’umwuka ahubwo no mu buzima busanzwe bigira umumaro ukomeye. Yagize ati “Itorero bigaragara ko ari ingirakamaro cyane mu kurwanya ubwihebe no kwigunga, cyane cyane ku bantu barwaye indwara zikomeye. Byarantangaje kubona uburyo abagize itorero babaho ubuzima bwiza bona niyo baba badafite ibintu byinshi, ariko ugasanga baranezerewe!”

Aba bashakashatsi bakomeza bagaragaza ko byabatunguye kubona uburyo abantu bagira uruhare muri gahunda zitandukanye z’itorero batandukanye n’abandi bantu mu buryo bugaragara. Bibaza impamvu hari ababa mu itorero rimwe n’abo bantu ariko ugasanga bararenzwe n’ubwihebe. Basanze ko ikibitera ahanini ari ukutisanzura muri gahunda z’itorero babarizwa, bagasa n’aho bitandukanije n’abandi. Bakishyira mu muhezo, bababara ntibabone uwo kubahumuriza. Nkuko tubikesha ikinyamakuru the gospel heralds.

Nyuma yo gukorera ubu bushakashatsi ku bantu basaga 9,000; bakareba ku mpande enye zitandukanye z’ubuzima harimo gukora ibikorwa by’ubushake, ibikorwa by’urukundo, gufata amasomo atandukanye, kugira uruhare muri gahunda z’itorero, no kugira uruhaze muri gahunda za politiki n’ibikorwa by’abaturage muri rusange; aba bashakashatsi basanze ko kugira uruhare mu bikorwa by’itorero, aricyo cyonyine gifasha mu kugira ibyishimo n’umunezero birambye.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza