Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ese nagombye kugira Ideni ry’amafaranga?
Ese nagombye kugira Ideni ry’amafaranga?

Hari Umugani w’Igiswayire ugira ati : “Ukikopesha - utajitafutia maadui.” mu Kinyarwanda ati "iyo Utanga Ideni uba wishakira abanzi."

Koko rero, amadeni ashobora gutuma imibanire y’abantu n’ubucuti bafitanye bizamo agatotsi.

Bityo Nubwo abaguriza n’abagurizwa baba barabiteguye neza kandi bafite intego nziza, si ko buri gihe ibintu bigenda nk’uko baba babyiteze. Urugero, iyo igihe cyo kwishyura kigeze uwagurijwe ntiyishyure, uwamugurije ashobora kurakara. Ibyo bishobora gukurura ibibazo hagati y’uwagurije n’uwagurijwe, kandi bigatuma biatumvikana. Kubera ko gufata ideni bishobora guteza amakimbirane, twagombye kwirinda kwihutira kurifata mu gihe tugize ikibazo cy’amafaranga, tukarifata ari uko gusa tubona nta kundi twabigenza.

Nanone amadeni ashobora kwangiza imishyikirano umuntu afitanye n’Imana. Mu buhe buryo? Mbere na mbere, Bibiliya ivuga ko “Umunyabyaha aragurizwa ntiyishyure,…..” - Zaburi 37:21. Nanone ivuga ko “uguza aba ari umugaragu w’umugurije” - Imigani 22:7. Uguza yumva ko afite ibyo asabwa n’uwamugurije igihe cyose ataramwishyura. Hari undi mugani wo muri Afurika ubivuga neza ugira uti “iyo utiye umuntu amaguru, akujyana aho ashaka hose.” Uwo mugani wumvikanisha ko iyo umuntu afite amadeni menshi, aba atagifite umudendezo wo gukora icyo ashaka.

Gufata Ideni ni ngombwa?

Dukurikije ibyo byose tumaze kubona, byaba byiza tugize ubushishozi mbere yo gufata ideni. Ukwiriye kwibaza uti “ubu koko hari impamvu ifatika yatuma nguza amafaranga? Ese ni ukugira ngo nzahure ubukungu bwanjye bityo mbone uko nkomeza kwita ku muryango wanjye? Cyangwa ahari mbiterwa n’umururumba, wenda nkaba nshaka kubaho mu buryo burenze ubushobozi bwanjye?” Akenshi biba byiza iyo wihatiye kubaho mu buryo buhuje n’ubushobozi bwawe, aho kwishora mu madeni.

Birumvikana ko hari igihe biba ngombwa kuguza amafaranga, urugero nk’igihe uhuye n’ikibazo gitunguranye, ukabona nta kundi wabigenza. Nubwo byaba bimeze bityo ariko, mu gihe ufashe umwanzuro wo kuyaguza, wagombye kwihatira kuba inyangamugayo. Wabigeraho ute? Mbere na mbere, ntukabonerane umuntu witwaje ko yifite ugereranyije n’abandi. Ntitwagombye kumva ko kuba umuntu akize bimuha inshingano yo kuduha amafaranga. Nanone ntitwagombye kumva ko turamutse duhemukiye umuntu nk’uwo nta cyo byaba bitwaye. Ntukagirire ishyari abantu basa n’aho bafite amafaranga menshi.—Imigani 28:22.

Ikindi kandi, ujye wishyura ibyo wagurijwe, kandi ubikore udatindiganyije. Nubwo uwakugurije yaba ataguhaye itariki ntarengwa yo kumwishyura, wagombye kumubwira itariki wifuza kuzamwishyuriraho, kandi ukayubahiriza. Ni iby’ingenzi ko mugirana amasezerano yanditse, kugira ngo mwirinde ibibazo (Yeremiya 32:9, 10). Mu gihe bishoboka, wowe ubwawe ujye ujya kwiyishyurira uwo wagujije, cyangwa witirurire icyo wamutiye kugira ngo ubone uko umushimira. Iyo umuntu azirikanye ko agomba kwishyura ibyo yagujije, abana neza n’abandi. Mu Kibwiriza cya Kristo cyo ku Musozi, yaravuze ati “ahubwo Yego yanyu ijye iba Yego, na Oya yanyu ibe Oya” (Matayo 5:37). Byongeye kandi, ujye uzirikana buri gihe rya tegeko rigenga imibanire y’abantu rigira riti “nuko rero ibintu byose mushaka ko abantu babagirira, ni byo namwe mugomba kubagirira.”—Matayo 7:12.

Dukomeze tuzirikane aya magambo n’ubwenge. Hagira hati “ntimukagire umuntu mubamo umwenda uwo ari wo wose, keretse gukundana......” -Abaroma 13:8

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza