Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ese ni hehe ubuzima burangirira?
Ese ni hehe ubuzima burangirira?

“Ariko niba Umwuka w’Iyazuye Yesu aba muri mwe, Iyazuye Kristo Yesu izazura n’imibiri yanyu ipfa ku bw’Umwuka wayo uba muri mwe.”Abaroma 8:11

Hari igihe umuntu ageramo akumva arihebye bikomeye kandi kuko yumva atinye urupfu ariko ikibazo buri muntu wese ashobora kwibaza, ni ukwifuza kumenya niba nyuma y’urupfu hari ubundi buzima. Abizera dufite ibyiringiro ko hari igihe tuzabaho by’iteka ryose, urupfu ntabwo ari rwo herezo ry’ubuzima ku bizera nyakuri. Mu by’ukuri hari igihe umutima uzahagarara ndetse bihite biba iherezo ku mubiri ariko si ryo rizaba ribaye iherezo ryawe.

Waremwe mu ishusho y’Imana, uremanwa Ubumana muri wowe butabasha gupfa ahubwo buzabaho iminsi yose ariyo mpavu utazapfa ahubwo uzarama kuko ijambo ry’Imana rivuga ngo hahirwa abapfa bapfira mu mwami. Niyo mpamvu igihe cyose tugomba kugira ibyiringiro ko niba dufite Imana muri twe ntakintu gikwiye kudutera ubwoba, yaba ari agahinda, ibyago, amakuba n’ibindi bijya bidutera ubwoba, ujye ubineshesha kwizera ko uzabaho imyaka n’Imyaka ntaho muhurira igihe uzaba wamaze kwinjira mu bwami bw’ijuru.

Muri Yesu Kristo tubaho mu buzima bw’ubutsinzi, kuko twababariwe rwose n’umwami wacu Yesu Kristo. Warabohowe kandi wahinduwe n’Imana iguha ubushobozi bwo kuzabaho iteka ryose.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
UBUHUNGIRO BWIZEWE Imigani 18:10 “Izina ry’Uwiteka ni...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza