Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ese ni Yesu Kristo cyangwa ni idini?
Ese ni Yesu Kristo cyangwa ni idini?

Ubundi iyo umuntu avuze Yesu Kristo, abantu benshi bahita bumva Umucunguzi w’amahanga yose, umwami uzima ingoma idashira. Bibiliya ivuga ko ari nawe mutwe w’itorero. Ariko se idini ni ki? Idini mu magambo make ni uruvange rw’isi n’abavuga ko bazi Imana akenshi umuntu uhisemo kuyoborwa n’idini cyangwa umuntu wabaswe naryo, arangwa no kwizirika ku mahame yaryo kurusha uko yakwita kuri Yesu Kristo.

Iyo ubajije umuntu niba ari umukristo cyangwa se niba akijijwe ikintu cya mbere abanza kukubwira ni ukukurangira aho asengera. Uyu ashobora kuba akora uko ashoboye ngo yubahirize ibyo asabwa n’idini rye ariko igikwiriye ni ukumenya niba koko ibyo akora Imana ibyishimiye bitari byo byazamubera akaga ku munsi w’amateka

Kugira aho ubarizwa ni byiza kuko bigufasha gukorera Imana neza ariko si byiza ko idini ubarizwamo rikugiramo imbaraga kurusha Kristo wagupfiriye.

Iyo umuntu avuze ko ari umukristo ni ukuvuga umuntu wemera Kristo kuko aba amwitirirwa. Ikindi agomba kuba agendera mu murongo Imana ishakako abamo cyangwa se uharanira gusa na Yesu.

Umuntu witwa umukristo agomba kuba yemera ko Yesu yavutse, agapfa hanyuma akazuka. Ibi byose bikaba byarabaye kugira ngo umwizera wese abone agakiza. Ubukristo ni ikintu gikomeye kirenze cyane kugira aho umuntu abarizwa no gukurikiza amahame y’idini runaka.

Ikintu kitugira abana b’Imana cyangwa gituma twegera Imana ni umurimo ukomeye Yesu yakoze wo kudupfira akaduhuza nayo hanyuma n’uburyo Umwuka Wera agenda adukomeza kugira ngo tube abakristo beza bihatira gushaka ibyo Imana ibashakaho.

(kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw’Imana.) Abaroma 3:23, Kuko bimeze bityo, nk’uko ibyaha byazanywe mu isi n’umuntu umwe, urupfu rukazanwa n’ibyaha, ni ko urupfu rugera ku bantu bose kuko bose bakoze ibyaha. Abaroma 5:12).

Icyo umukristo wese asabwa ni ukuzirikana igitambo cya Kristo, ukizera umurimo yakoze ukumva ko byaguhesha kuba umwana w’Imana. Ikiguzi cy’ibyaha byacu Yesu yarakishyuye, ntitugisabwa gutamba ibindi bitambo keretse kwizera gusa.

Ikindi ni ukugendera muri uko kwizera kandi twubaha Imana uko bwije nuko bucyeye kugira ngo twerekane koko ko twaviriwe n’umucyo w’ijambo ry’Imana. Ibi bizatuma turushaho kwizera no gushyira imbere Yesu Kristo kurusha uko twakwiringira idini, dore ko bavuga ngo idini ririca. Ariko niba twizeye Yesu Kristo, azatubera inzira itugeza mu ijuru.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza