Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ese nihehe wabika ubutunzi bwawe?
Ese nihehe wabika ubutunzi bwawe?

“Ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru, aho inyenzi n’ingese zitaburya, n’abajura ntibacukure ngo babwibe,kuko aho ubutunzi bwawe buri ari ho n’umutima wawe uzaba.”Matayo 6:20-21

Uko ibinyejana bigenda bisimbura,ni ko iterambere rigenda ryihuta. Abantu nabo bakarushaho gukora cyane kugira ngo batazasigara inyuma ariko ikibazo ni gute wakwibikira ubutunzi bwawe kugira ngo wizere umutekano w’ibyawe?.

Abantu benshi muri iki gihe ntibazi uko babika ibyo bakoreye bamwe bibwira ko kugira ubusambo ku butunzi aribyo bibugwiza kubera kutanyurwa. Bakirengagiza ko niyo watunga byinshi bitarimo kunyurwa ngo wigirire umunezero nta mahoro wazabiboneramo ahubwo ukomeza kuba umukene kuko uba ubuze ibintu by’ingenzi mu buzima.Yesu yaravuze ati”ntimubasha gukorera Imana n’amafaranga.”umuntu ntagizwe n’ibintu atunze .“ Niyo mpamvu iyo uretse ibintu bikakuyobora bikuganisha kukuba wenyine ndetse ugahora ufite bwoba.

Iyo ubutunzi aribwo ufashe nk’Imana yawe ntibubasha kugufasha muri byose ahubwo ukomeza guhora uri mu bwoba budashira kuko ubuzima budafite Imana nzima,butakaza agaciro n’intego.

Niyo mpamvu Ijambo ry’Imana ridusaba ko dukwiye kwibikira ubutunzi mu bwami bw’ijuru kugira ngo ibyo tuvunikira byose Imana ibihe umugisha kandi idushoboze kumenya uko tubana nabyo tutabaye imbata z’ubutunzi.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza