Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ese ububasha bwa Satani ku muntu bugarukira he?
Ese ububasha bwa Satani ku muntu bugarukira he?

Abantu benshi bibaza niba ibyo babona ku Isi Imana iba ibireba kuko aho bigeze birakabije. Ubugome bwariyongereye, ubwicanyi, inzangano, ishyari, kugambana, ubusambanyi, inzara,... Abenshi bibaza niba Satani yaba arusha Imana imbaraga, kuko ibibi birushaho kwiyongera.

Ushobora kwibaza iki kibazo; Ese koko Satani agira imbaraga? Wazigeranya ute n’iz’Imana? Iyo urebye uko isi imeze muri iyi minsi n’ibiyikorerwamo ushobora gutekereza ko Satani afite imbaraga kuruta Imana, ukurikije ibigaragara. Ese ibi byaba ari ukuri?

Satani afite imbaraga ariko zifite aho zigarukira uzigereranije n’ iz’ Imana zitagira umupaka. Ibyanditswe byera biravuga biti "Ni cyo ubereye ukomeye, Uwiteka Mana, kuko nta wuhwanye nawe, kandi nta yindi Mana iriho keretse wowe, nk’ ibyo twumvishije amatwi yacu byose" - 2Samweli 7:22

Ntabwo dukwiye gutekereza ko Satani ntambaraga agira. Rimwe na rimwe tumufata nk’ akantu koroheje k’ agashushanyo, kandi k’ amafuti, ariko Satani arenze ibyo. Ni ikiremwa gifite imbaraga gikora mu mwuka kandi yanga Imana cyane. Satani n’ ingabo ze (abadayimoni) bakora ibishoboka byose ngo barwanye kandi baburizemo umugambi w’ Imana. Niyo mpamvu Bibiliya itubwira guhora turi maso . "Kuko tudakirana n’ abafite amaraso n’ umubiri, ahubwo dukirana n’ abatware n’ abafite ubushobozi n’ abategeka iyi si y’ umwijima, n’ imyuka mibi y’ ahantu ho mu ijuru" - Abefeso 6:12.

Icyaha ni kibi, gusa ntituzi impamvu Imana yemerera ibibi ko bibaho. Ariko hari icyo tuzi, ni uko Satani ari umurwanyi watsinzwe! Binyuze mu rupfu no kuzuka kwe, Yesu Kristo yatsinze imbaraga za Satani burundu, anesha urupfu n’ imbaraga zarwo. Mu gihe gito cyane intsinzi ya Kristo izagaragazwa neza no gutsindwa kwa Satani guhishurwe burundu, ubwo Yesu azaba agarutse kujyana abamwizeye. Ikibazo ni iki "Ko tutazi umunsi cyangwa igihe, urumva aje wahagarara mu wuhe mwanya?" Ncuti nkunda, suzuma imigendere yawe kuko umwanzi adashaka ko twazarokoka. Arashaka kutuvutsa amahirwe twagenewe n’ Umwami wacu yo kuzahabwa ubwiza.

Ni igihe cyo kwisubiramo tukareba ibitagenda neza tukabizana ku birenge bya Yesu, akabitwezaho byose. Tumusabe kutugaragariza ibitagenda neza tubyicuze kugira ngo uriya munsi utazadutungura. Mu minsi mike, ibyo tubona mu byanditse nk’ ubuhanuzi bizaba impamo. "…Ubwami bw’ isi bubaye ubw’ Umwami wacu n’ ubwa Kristo we, kandi azahora ku ngoma iteka ryose" -Ibyahishuwe 11:1).

Mu gihe gikwiriye, ukwiriye kumenya neza niba ibyiringiro byawe no kwizera biri muri Kristo. Mu gihe runaka, umwanzi ashobora kugaragara nk’uwatsinze urugamba, ariko si ukuri. Imana yonyine niyo ntwari ku rugamba, ibihe byose ni ko yahoze kandi ni ko izahora. Satani ntashobora na rimwe kuzigera anesha. Ntiwibagirwe ko Yesu Kristo wenyine ariwe dukwiye gushingiraho kwizera n’ ibyiringiro byacu.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Imana isaba abantu bayo kubaha ababayobora. Uko ubutegetsi bwagiye busimburana...
Tangira ubusabane n’Imana: Imana iragukunda Imana ishobora byose yaremye ijuru...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza