Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ubuhanuzi bw’ukuri ni ubuhe? Icyo Apostle Yoshua MASASU (...)
Ubuhanuzi bw’ukuri ni ubuhe? Icyo Apostle Yoshua MASASU abivugaho

Mu gihe hirya no hino hagenda humvikana inkuru zijyanye n’ubuhanuzi, hari bamwe bibaza niba ibihanurwa byose ari ukuri bashingiye kukuba hari ibihanurwa ko bizaba ariko ntibibe bityo bigafatwa nk’ibinyoma.

Hashize imyaka isaga 2000 mu bihe bitandukanye, hagenda humvikana, abantu bahanura ko imperuka y’isi yegereje, bigatuma abantu bahindura imyitwarire, bamwe bakarushaho kwiyegereza Imana, n’abatasengaga bakayoboka insengero bakicuza ibyaha.

Urugero rwa hafi, mu mwaka w’i 2000, byavuzwe ndetse binigishwa na bamwe mu bakozi b’Imana ko imperuka yegereje maze abemera Imana basabwa kwitwararika ku birinda ibyatuma batazajya mu ijuru. Nyamara nubwo imperuka yahanuwe mu bihe bitandukanye, Bibiliya yo ivuga ko ntawe uzi umunsi n’isaha izabera bityo ko ntawe ukwiye gukurwa umutima n’ubuhanuzi bw’ibinyoma n’izindi mpuha zinyuranye n’ibyanditswe byera.

Gusa hari ibimenyetso bizagaragaza ko yegereje. 2Timoteyo 3:1, handitse ko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya, kuko abantu bazaba bikunda,bakunda impiya, birarira, bibona, batukana batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera, badakunda n’ababo, batuzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo,badakunda ibyiza, bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana, bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako.

Uretse ibijyanye n’imperuka byagiye bihanurwa, hanumvikana inkuru z’abahanurirwa ibigiye kubabaho, bikaba cyangwa ntibibe bigatuma ubuhanuzi bushidikanwaho na bamwe.

Ariko se ubundi ubuhanuzi bw’ukuri ni ubuhe?

Umushumba mukuru w’itorero ry’Ivugabutumwa n’Isanamitima ,Evangelical Restoration Church Apostle Yoshua Ndagijimana Masasu, asobanura ko ubuhanuzi bw’ukuri buhesha Imana icyubahiro, ko buba buhuye n’ijambo ry’Imana kandi bukaba bwubaka abantu.

Mu gihe ngo hari ubundi butari muri uwo murongo ngo abantu bakwiye kubwitondera. Ati”Ntabwo Imana yivuguruza ,byose bigomba kuza bihwanye na Bibiliya, niba Imana ivuga ngo ababiri ntibagatandukane ugahanura ko abashakanye batandukana, ni bya bindi navugaga ngo ni ubujiji busanzwe n’uwo bahanurira bukamubwira ibintu bihabanyije na Bibiliya kandi Imana itivuguruza”.

Apostle Yoshua Masasu ni umushumba mukuru wa Evangelical Restoration Church

Apostle Yoshua Masasu avuga ko ubuhanuzi bureba inyungu z’uwahanuriwe butareba icyo Imana yavanamo buba bupfuye, agasanga ibyo ari ukunezeza umubiri.

Muri Bibiliya igitabo cya Yeremiya 23:28 haragira hati “Umuhanuzi ufite icyo yarose nakirotore, kandi n’ufite ijambo ryanjye arivuge ibinyakuri. Kuva mu bihe byo hambere hagiye humvikana ubuhanuzi ndetse bumwe bugasohora, gusa muri iki gihe ngo hariho n’ababihinduye ubucuruzi aho usanga basaba abantu imitungo runaka kugira ngo ibyo Imana yabasezeranyije bibone gusohora .

Uko byamera kose ariko ubuhanuzi bw’ukuri bukwiye kuba bugamije kuburira abantu ku bintu runaka bishobora kuba, byaba byiza bukatanga umurongo w’icyakurikira.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza