Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ese ubutumwa buvuga iby’imperuka bubereyeho kudutera (...)
Ese ubutumwa buvuga iby’imperuka bubereyeho kudutera ubwoba?

Inyigisho z’ibihe byanyuma cyangwa imperuka ntabwo ziri muri Bibiliya kugira ngo zidutere ubwoba ahubwo zibereyeho kugira ngo abashaka kumva no guhindura imibereho ngo bakiranukire Imana kuko Bibiliya ivuga ngo”nuko mumaranishe imibabaro kubwirana ayo magambo.” 1 Abatesalonike 4:18

Ibihe byanyuma bizabaho kandi kuko ijambo ry’Imana rirabihamya, uwabihakana ni umuntu utizera Imana nibyo yandikishije mu gitabo cyayo cyera cya Bibiliya, igikuru Imana ishaka ni umutima wawe.

Niyo mpamvu Yesu Kristo yasize avuze ko abantu bakwiriye kuba maso kuko yabonaga ko hazaza abiyita kristo kandi ari abanyabinyoma, asiga avuze ko hazaba ibimenyetso bikomeye mu gihe cya nyuma cy’imperuka, Bibiliya igira iti”kuko hazaduka abiyita Kristo n’abahanuzi b’ibinyoma bakora ibimenyetso n’ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n’intore niba bishoboka. Ariko mwebwe mwirinde, dore mbibabwiye byose bitaraba.” Mariko 13:22-23

Iri jambo intore Bibiliya yakoresheje, yashakaga gusobanura neza abiringiye Kristo by’ukuri kandi bari maso, mu bihe byanyuma rero abigisha n’abahanuzi b’ibinyoma bazaharanira kureba niba nabo bashobora kubagusha kandi ibyo birashoboka igihe iyo ntore itabashije kuba maso.

Yesu Kristo rero yavuze ariya magambo kugira ngo wirinde, utegereze igihe cy’Imana nta gucika intege.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza