Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ese ugushaka kw’Imana ni iki?
Ese ugushaka kw’Imana ni iki?

Imana yishimira guha ubwisanzure umwana w’umuntu ndetse inezezwa no kubona uri mu mudendezo ubasha kwishyira ukizana mu bwiza bwayo ariko icyo ishaka ni uko wamenya ugushaka kwayo, intego n’umugambi ifitiye ubugingo bwawe.

Birashoboka ko wakwifuza kuvuga ngo urashaka ko Imana ikuyobora ariko ukumva uracyagira kujijwa muri wowe ndetse ukumva nta nubwo uzi icyo wakora. Ikibazo nuko akenshi usanga abantu dushaka ibintu bitari byo, ni ngombwa kubanza kumenya icyo ushaka mbere yuko ukibona. Niba ushaka ugushaka kw’Imana, banza uharanire kumenya icyo bivuze,Ese ugushaka kw’Imana niki?

Gushaka kw’Imana ntabwo ari byiyumvo.

Abantu benshi iyo bashaka kwerekana ugushaka kw’Imana, bumva ko bishobora kugendera ku marangamutima cyangwa ibindi bimenyetso bidasanzwe.

Ikibazo nuko amarangamutima cyangwa ibyiyumviro ntawakwizera ukuri kwabyo, akenshi biyobya umuntu kuko byo biba bishobora gutrwa n’ibintu bitandukanye bitewe n’ubuzima urimo cyangwa ibyo urimo utekereza ndetse n’abadayimoni bashobora kubyutsa amarangamutima y’umuntu cyangwa ibyiyumvo bye akagira ngo ibyo yumva ni ugushaka kw’Imana. Bibiliya iravuga ngo” Umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana, kandi ufite indwara ntiwizere gukira. Ni nde ushobora kuwumenya uko uri?Yeremiya 17:9, ukwiye kumenya niba atari umutima wawe ugushuka mbere ko wiyumisha ko ari Imana ikubwiye umugambi wayo ku bugingo bwawe. Ntuzigere urebera ugushaka kw’Imana n’umugambi ifite ku bugingo bwawe ugendeye ku marangamutima.

Ugushaka kw’Imana ni ubusabane n’ubushuti bwayo nawe.

Iyo usomye Bibiliya iravuga ngo” Imana ni iyo kwizerwa, yabahamagariye gufatanya n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu.” 1 Abakorinto 1:9. Ibi bigaragaza uburyo mu kwizerwa kw’Imana yemera ubusabane n’ubufatanye bw’uyemera muri Kristo Yesu. Iyo usomye Bibiliya igaragazaho gato uko wamenya ubushake bw’Imana ariko hari imirongo myinshi muri Bibiliya ivuga uko umuntu yakubaka ubusabane n’urukundo muri Yesu Kristo kuko gushaka kw’Imana n’umugambi wayo ku bugingo bwawe ushingiye ku isano ufitanye nayo.

Uko uharanira kumumenya neza niko ugenda urushaho gusobanukirwa maze ibindi byose bikaba ari inyongera kuko iyo wamaze gusobanukirwa umugambi wayo ku bugingo bwawe aba ari intambwe ikomeye uteye yo kwinjira mu bwiru bw’Imana. Haranira rero kumenya Imana.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza