Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ese uwaciye inyuma uwo bashakanye asaba Imana imbabazi (...)
Ese uwaciye inyuma uwo bashakanye asaba Imana imbabazi gusa?

Icyaha cy’ubusambanyi ku bantu bubatse ingo ari nacyo aha twise guca inyuma uwo mwashakanye ( kuryamana n’undi mugore utari uwawe), ni ubuhemu bukomeye, kikaba na kimwe mu mpamvu z’isenyuka ry’ingo rya hato na hato. Ubusanzwe iyo umwe mu bashakanye aciye inyuma mugenzi we bashobora gukurura amakimbirane mu muryango ashobora no kugeza abashakanye ku gutandukana, ariko hari n’abadatandukana bagasigarana izina ry’uko babana ariko baratandukaniye mu rugo iwabo.

Iki cyorezo cy’isenyuka ry’ingo ni kimwe mu bibazo byugarijwe imiryango myinshi yaba iy’abadakijijwe yewe n’abakijijwe satani yamaze kwinjiramo kuburyo usanga umwiryane ari wose hagati yabo. Ingaruka z’ibi zigenda zirushaho kuba nyinshi uko iminsi igenda kuko iki cyaha nacyo gifata indi ntera umunsi ku munsi.

Ikibazo kenshi abantu bibaza, mbese uwaciye inyuma uwo bashakanye ko aba yakoze icyaha ku Mana n’uwo bashakanye, mbese ni byiza ko asaba Imana imbabazi gusa?

Bamwe bahitamo ko umuntu uwo wahemukiye atabimenya kubera wenda kwihagararaho, kwanga ko nabimenya muhita mutandukana, kwanga gutakaza ikizere, n’izindi mpamvu zitandukanye. Nubwo ariko izi mpamvu zose zishobora kuba zo bitewe n’ubusobanuro zahawe, uyu muntu wahemukiye uwo bashakanye nubwo yihannye ku Mana, ntibimubuza guhorana umutima umucira urubanza ko yahemutse. Ese uyu mutima umucira urubanza wo akwiye kuwugumana nk’umukristo wahisemo guhinduka? Ibi byatangwaho ubusobanuro butandukanye bitewe n’ubisobanura.

Icyo kwemenya ni uko umukristo wagize iki cyago, intambwe ya mbere ikwiye kuba gusaba Imana imbabazi, ariko nanone hari hakwiye indi ntambwe yo kwihana k’uwo wahemukiye kugira ngo umutima wawe utuze koko niba wiyemeje guhinduka no kureka iyo ngeso.

N’ubusanzwe iyo wibye umuturanyi ntabwo ujya mu rusengero gusa ngo wihane birangire, iyo wahemukiye umuntu ntabwo wihana ku Mana gusa, kwihana gushyitse ni ukwegera n’uwo wahemukiye ukamusaba imbabazi. Aha ntitwirengagije ingaruka zabyo zishobora no kuba nyinshi ariko se duhe agaciro ingaruka, tugateshe gukiza ubugingo? Ni amahitamo ya buri wese.

Umugabo witwa Russell Moore, umunyamerika w’umugabutumwa akaba n’impuguke mu by’iyobokamana, avuga ko kwaturira ubuhemu wakoreye uwo mwashakanye ari ngombwa ndesde bidakwiye kwirengagizwa.

Ashingiye ku ijambo ry’Imana aho Bibiliya igira iti ‘’ kuko umugore adatwara umubiri we ahubwo utwarwa n’umugabo we, kandi n’umugabo na we adatwara umubiri we ahubwo utwarwa n’umugore we.’’ 1 Abakorinto 7:4, yavuze ko iyo wamaze gushaka uba ubujijwe kugira undi wese ufungurira amarembo ku mubiri wawe kuko uba uweguriye uwo mwashakanye.

Ati’’ umugore nta bubasha afite ku mubiri we, ntaba akigenga ahubwo umubiri we utwarwa n’umugabo we, kimwe n’umugabo nawe ntabwo aba agitwara umubiri we uko abishaka ahubwo umubiri we utwarwa n’umugore we.’’

Yongeraho ariko ko ibi yaba umugabo cyangwa umugore nta n’umwe bihesha uburenganzira bwo guhohotera undi abyitwaje.

Akomeza avuga ko kuko umubiri w’umugore ari uw’umugabo n’uw’umugabo ukaba uw’umugore, icyaha cy’umwe kigira ingaruka kuri mugenzi we. Ati ‘nubwo atabimenya bigira ingaruka.’’

Nk’uko byanditswe mu nkuru ya The Christian Post indi mpamvu Johan avuga ni uko mu rushako hakwiye kwirindwa ikinyoma,ahubwo hakimakazwa umuco wo kubwizanya ukuri. Indi mpamvu avuga ni uko kwihana kuzura iyo uwihana yikiranuye n’uwo yahemukiye. Ati ‘’ kwihana kuzura iyo umuntu yihannye ku wo bashakanye.’’

Hai ikindi yongeraho cy’uko abantu bishimira gukora ibyaha ariko ntibashake kwitwa abanyabyaha, ukwiye kwemera kwitirirwa icyaha cyawe nk’uko wemeye kugikora. Ati ‘’Ukwiye kumenya ko uwo mwashakanye afite agaciro kurusha ko wanga kwirengera ingaruka z’ibyo wamuhemukiye, ukwiye kubimwaturira nk’icyaha wamukoreye.’’

Umuntu akwiye gutekereza gukora icyaha ariko yibuka no kwirengera ingaruka zacyo, bya ngombwa ntihabeho kwihagararaho cyangwa kubisobanuza impamvu runaka, oya, ukareka uwo wahemukiye agasuka agahinda niba kamujemo cyangwa se umujinya, amarangamutima y’uko yakiriye ibyo wamukoreye uko yaza kose ukayakira, kandi byaba ngombwa ko mwiyunga ugafata iya mbere guca bugufi.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

@@@@@@ kuwa 2-05-2016 saa 16:59
 

Yewe ni imbaraga z’Imana.haba uwihana haba n ubabarira

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza