Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ese waba uzi iminsi usigaranye mu isi?
Ese waba uzi iminsi usigaranye mu isi?

“Utwigishe kubara iminsi yacu, Uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge.” Zaburi 90:12.

Ubuzima bwacu bumeze nk’uburabyo: bushira vuba; ni kimwe na buji (iyi bacana) ishira ishonga buhoro buhoro. Uko buri munsi ushira ni ko ubuzima bw’umwana w’umuntu bugenda bwegereza urupfu. Ni nde se uzi iminsi asigaranye ku isi? Nta numwe uyizi.

Tugarutse kuri iriya Zaburi, umuntu aramutse amenye kubara iminsi asigaranye ku isi, byatuma agira ubwoba agacika intege kuko yaba azi iyo asigaranye ngo ave ku isi. Nyamara icyo si cyo umwanditsi wa Zaburi yashakaga kutwigisha; ntabwo yasabaga Imana ngo imwigishe kubara ibi bisanzwe. Ikifuzo cye cyari uko Imana yatwigisha gusobanukirwa uburyo ubuzima bwacu bushiraho bwihuta, atari ukugira ngo duhore twuzuye ubwoba cyangwa turira, ahubwo ari ukugira ngo “tugire umutima w’ubwenge.”

Kugira ubwenge muri ubu buryo, ntibisonuye kudatekereza ku zindi nshingano zacu z’ubuzima busanzwe bwa buri munsi. Ntibivuze kubaho tutita cyangwa tudaha agaciro ibyo tubona cyangwa twumva bya buri munsi. Ahubwo kugira ubwenge bisobanuye kumenya neza ko byanze bikunze buri wese afite umunsi we wo gupfa. Ubu bwenge buvugwa aha bugufasha gusobanukirwa aho uzerekeza nyuma y’urupfu. Bugufasha gutegura aho uzerekeza. Butuma wita ku buzima buhoraho abizeye Yesu Kristo bazabamo; nta rupfu, nta kubabara,amagaganya agahinda, gusonza, imiruho y’isi….ntibibayo. (Yohana 3:16).

Umunyabwenge ni ushyira ubuzima bwe mu Mana kandi akagendera mu nzira zayo uko ziri (Yobu 28:28). “Maze ibwira umuntu iti ‘Dore kubaha Uwiteka ni bwo bwenge Kandi kuva mu byaha ni ko kujijuka.’”

Hari abagira impungenge z’uko ubuzima ari buto kuko bituma batagera ku migambi yabo. Ariko kugira izi mpungenge nta cyo bimaze: Byaba se bimaze iki kubaho igihe kerekire kugira ngo ugere ku migambi yawe ariko wapfa ukajya mu buzima bw’iteka ryose utiteguye? Nta cyo byaba bimaze; wazababazwa ubuzima bw’iteka ryose.

Umuntu wese wahindukiriye Imana akizera Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza we, yafashe icyemezo gikwiye mu minsi yose azamara hano ku isi kandi n’ubuzima bwiteka azahora anezerewe. Bene uwo muntu ategereje umudendezo udashira.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

jacqueline nsengiyumva kuwa 22-09-2015 saa 15:21
 

nari narasubiye inyuma ndihanye uyu mwanya

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza