Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ese waba uzi ubukene bukabije ubwari bwo?
Ese waba uzi ubukene bukabije ubwari bwo?

“Kuko abantu banjye ari abapfapfa ntibanzi, ni abana batitonda kandi nta bwenge bafite, bazi ubwenge bwo gukora ibyaha ariko gukora neza ntibabizi.” Yeremiya 4:22

Mu isi abantu benshi usanga bakennye ibintu bitandukanye,hariho abakene mu bijyanye n’ubutunzi, hakaba n’abandi bakene aribo bo bakene mu gukora ibyiza.

Nta muntu uteye impuhwe nk’ufite icyo ashaka ku buryo bukomeye nyamara ntabyiteho kuburyo atanabimenya. Abahanga benshi bemeza ko injiji iri hanyuma y’abandi bose ari udafite icyo azi kandi nta namenye ko ntacyo azi ,kuko mwene uy’umuntu niyo arwaye ntamenya ko yarembye nyamara arwaye cyane cyangwa agakomeza kumva ko ari umutunzi nyamara ari umutindi wo kubabarirwa.

Bibiliya itubwira abantu bitwaga Abafarisayo,mu mibereho yabo yose yabaga ishingiye ku mategeko ndetse buzuye uburyarya muri bo,ikibabaje iyo usubije amaso inyuma ugatekereza ku mibereho yabo;ntabwo bwari uburyarya bwabo mu magambo nkuko imvugo zabo zari ziri ahubwo icyari giteye agahinda ni ukuntu Imana itabishimiraga.

Niyo mpamvu biteye agahinda igihe cyose umuntu adasobanukiwe uko Imana imubona ahubwo agakomeza kwifata uko intekerezo ze zimubwira. Agatekereza ko ari umutunzi nyamara ari umutindi wo kubabarirwa cyangwa ko yize amashuli ahambaye ariko imbere y’Imana isumbabyose akagaragara ko nta kintu na kimwe yishoboreye.

Dusabe Imana ko yaduha ubwenge bwo gusobanukirwa neza abo turibo mu mibereho yacu,hagati muri bagenzi bacu kandi bihuye nuko Nayo itubona imbere yayo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza