Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » FIFA yakuye ikirango gihamya Yesu % ku gatambaro (...)
FIFA yakuye ikirango gihamya Yesu % ku gatambaro k’umukinnyi Neymar

Mu kwezi kwa gatandatu umwaka ushize w’2015, ubwo umukinnyi w’umupira w’amaguru Neymar yizihizaga ibirori byo kwishimira intsinze yegukanye, yanamuhesheje kuba umukinnyi mwiza mu marushanwa y’amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Uburayi (Ligue des Champions), yagaragaye yambaye agatambaro mu gahanga kanditseho ijambo Yesu ijana ku ijana (100 % Jésus), aho yashakaga kugaragaza uburyo ashimira Yesu ubimugejejeho byose.

Neymar ahamya Yesu ko ariwe umugejeje % ku mupira wa zahabu

Kuri bamwe ubu bwabaye uburyo bwiza bwo kwamamaza izina rya Yesu imbere ya miliyoni z’abafana basanzwe bakunda uyu mukinnyi, ndetse n’abandi babashije kubibona.

Ku rundi ruhande ariko hari ababifashe ngo guteza akavuyo, kuko bavuzeko iki gikorwa Neymar akoze ari uburyo bwo kwigarurira abantu, ibintu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ryabujije ku mastades mu mwaka w’2009.

Infochretienne.com yatangaje iyi nkuru yavuze ko mu mashusho agaragaza igihe FIFA yatangazaga abagombaga guhatanira gutwara umupira wa Zahabu ( Ballon d’or) w’2015, yagaragaye kuri uyu wa mbere tariki 11 Mutarama 2016 i Zurich, byagaragaye ko ijambo Yesu ijana ku ijana « 100% Jésus » ryakuwe kuri gatambaro ka Neymar.

Neymar ntaterwa isoni no guhamya Yesu imbere y’imbaga nyamwinshi

FIFA yemeza ko ariyo yahinduye ayo mashusho, kandi ntawe yavogereye by’umwihariko ishingiye ku myizerere y’umukinnyi.

Neymar w’imyaka hafi 24 ni umukinnyi w’umupira w’amaguru, ukomoka mu gihugu cya Brezil ( Amerika y’Amajyepfo), akaba umukristo uhamye mu itorero rya Pantekoti ry’ahitwa São Vicente. Mu gihe yari afite imyaka 14, umupasiteri w’aho asengera yahanuye ko hari igihe Neymar azaba umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bakomeye ku isi.

Uyu mukinnyi kandi yigeze no gushyira ifoto ku rukuta rwe rwa Twitter ari kumwe na bagenzi be babiri bakinana yandikaho amagambo agira ati ‘’Imana iduhe umugisha kandi iturinde.’’

Neymar na bagenzi be

Uretse Neymar kandi abakinnyi bo mu gihugu cya Brezil bakunze kugaragara ubukristo bwabo mu buryo butandukanye, kuko mu gikombe cy’isi cy’umwaka w’2002 umukinnyi Kaka yigeze kwambara agapira kanditseho amagambo agira ati ‘’ Jye ndi uwa Yesu’’, I belong to Jesus.

Kubwimana Innocent

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza