Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Filimi 10 zerekeye Noheli z’ibihe byose
Filimi 10 zerekeye Noheli z’ibihe byose

Ubushakashatsi bwagiye bugaragaza ko muri filimi zitandukanye zagiye zikundwa cyangwa se zikinjiza amafaranga menshi harimo n’iza Gikrisitu. Mu gihe turi mu bihe byo kwizihiza Noheli birumvikana ko hari na filimi ziba zaragarutse kuri uyu munsi mukuru, ari nazo zigarukwaho kenshi ku mateleviziyo atandukanye.

Kuri buri Noheli, havuka impaka mu bakunzi ba filimi hibazwa ngo ni iyihe filime ijyanye na Noheli y’ibihe byose yakunzwe kurusha izindi? Uruganda rwa Cinema muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ruzwi nka Hollywood ruterwa ishema no gukora filimi zerekeye Noheli, ndetse byamaze kuba umuco nubwo mu myaka ya vuba byagaragaye ko bigoye bitewe no kutabona filimi z’umwimerere.

Christian Today itangaza ko kubera umubare munini w’abakunda Filimi zibakumbuza ibihe runaka, usanga akenshi abakora gahunda za Televiziyo berekana filimi zitandukanye kabone nubwo barazerekanye twarayirebye incuro nyinshi.

Mu bunararibonye bwo gukemura impaka zavuka ku munsi mukuru wa Noheli, wenda bitewe n’abatishimiye filimi zerekanwe, amastudio menshi yahisemo kwerekana ajyanye na Noheli mu rwego rwo kongera ibitekerezo by’urukumbuzi mu bantu kandi aba afite icyizere ko byagerwaho.

Niyo mpamvu mugukora urutonde rw’izo filimi babanza kuzigenzura nibura incuro 2.

Uwitwa Die Hard ati”njye nahisemo kwerekana filimi zijyanye n’insanganyamatsiko cyangwa umunsi mukuru wa Noheli, bisobanuye ko nta mwanya w’ibindi bikorwa uba muri izo filimi”. Ushobora kutemeranya nanjye ku rutonde mba nakoze amafaranga ninjizaga akagabanuka ariko nkabikora murwego rwo kwerekana Filimi zerekeye Noheli z’ibihe byose.

Dore urutonde rwa Filimi 10 za mbere zerekeye Noheli z’ibihe byose cyangwa se zakunzwe kurusha izindi nkuko bigararagara kurubuga rwa gikirisitu Christian Today

10. The Nativity Story

Iyi niyo filimi yonyine igerageza gusobanura muburyo bwuzuye kandi bw’ukuri ibijyanye na Noheli .

9. Miracle on 34th Street

Muri iyi Filimi ,Kris Kringle cyangwa se Santa wemeza ko ari we Pere Noel agerageza kumvisha mu by’ukuri umukobwa ukiri muto ko agomba kongera kubahiriza Noheli , nubwo aba akikijwe n’abantu batekereza ko ari ugupfusha amafaranga ubusa. Ni filimi ishobora kuguca intege mugihe waba utizera.

8. Love, Actually

Emma Freud wanononsoye imyandikire y’ iyi filimi, yabanje kuvumbura ko imyitwarire y’umwe mu bayikinnye witwa Rowan Atkinson yasobanuraga umumalayika woherejwe gutesha umutwe Alan Rickman, nawe akaba ari umwe mu bayikinnye ,wageragezwaga ngo agwe mu cyaha cy’ubusambanyi. 7. The Chronicles of Narnia: The Lion, the Witch and the Wardrobe Iyi filimi ni impimbano yuzuyemo ubutumwa buvuga kuri Noheli, ikaba nayo iri mu zakunzwe cyane kandi ikaba igaruka cyane ku munsi wa Noheli .

6. A Charlie Brown Christmas

Iyi filimi yakinwe mu buryo bw’igishushanyo cy’igiti cya Noheli .Ni ngufi ariko isobanura byimbitse ibijyanye na Noheli (ivuka rya Yesu) .Icyo giti gikoze mu isura y’umwana Yesu.

5. The Nightmare Before Christmas

Ni filimi ifite byinshi yigisha kub ijyanye n’imyitwarire myiza nko kwicisha bugufi, kugira Ubuntu ndetse n’umunzero nk’ibimenyetso by’umunsi mukuru wa Noheli.

4. Elf

Byemezwa ko iyi ari yo filimi nziza mu myaka ya vuba nubwo itinjira cyane mugusobanura ukuri cyangwa ngo ibe irimo ubuhanga bwinshi.

3. The Snowman

Ni filimi ngufi cyane ariko yamenyekanye cyane ndetse yagize na benshi ihindura.

2. A Muppet’s Christmas Carol

Iyi filimi iza kumwanya wa 2 muzamenyekanye cyane zijyanye na Noheli. Yakinwe ku bana, ikaba irimo indirimbo zikora ku mitima, mbese irashimishije kuyireba.

1. It’s a Wonderful Life

Iyi niyo filimi ivuga kuri Noheli ihiga izindi mu gukundwa n’abantu benshi ku isi.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza