Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Filipine: Bategetswe kwandika Ijambo ry’Imana ku (...)
Filipine: Bategetswe kwandika Ijambo ry’Imana ku mamodoka yabo

Abakora umwuga wo gutwara abantu muri tagisi bo mu mujyi wa Tagbilaran ho muri Filipine, basabwe kwandika amagambo yo muri Bibiliya ku mamodoka yabo.

Iyi nkuru dukesha CBN, ivuga ko utwara tagisi utazashyira icyanditswe cyo muri Zaburi 47:1, azahanwa.

Iri jambo rigira riti “Mwa mahanga yose mwe, nimukome mu mashyi, Muvugirize Imana impundu z’abanesheje.” Zaburi 47:1.

Ubuyobozi ngo bwabikoze mu rwego rwo kugabanya ibyaha muri uyu mujyi. Umwe mu bayobozi b’iyi ntara Lucille Langunay, avuga ko kwandika aya magambo ku mamodoka byabafashije cyane kugabanya ibyaha bitandukanye muri aka gace.

Yagize ati "Ubutumwa bwo muri Bibiliya bwanditse ku modoka bworohera abagenzi kububona buri munsi kandi bunadufasha kubungabunga amahoro muri uyu mujyi. Uko buri mugenzi abona ijambo ry’Imana buri kanya, biragoye ko yakomeza umugambi we wo gukora icyaha."

Kuri ubu buri mushoferi wa tagisi ari guhabwa uburenganzira bwo gutwara ari uko yandikishije iki cyanditswe ku modoka ye.

Uretse iri jambo ryo muri Zaburi, hari n’iryo muri 1 Timoteyo 2:5, “Kuko hariho Imana imwe, kandi hariho Umuhuza umwe w’Imana n’abantu, nawe ni umuntu, ari we Yesu Kristo.”

Umwanditsi w’aya magambo Crisinel Escudero avuga ko abagenzi benshi bamushima cyane kubera ko aya magambo yandika ku matagisi abafasha cyane.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza