Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Franklin Graham yatangije amasengesho muri Leta 50 (...)
Franklin Graham yatangije amasengesho muri Leta 50 zigize Amerika mu gihe bitegura amatora ya perezida

Umuvugabutumwa mpuzamahanga akaba n’umuhungu wa Billy Graham , yatangaje ko kuri uyu wa 2 tariki ya 5 Mutarama ko atangira kuzenguruka Leta 50 zigize Amerika, mu gikorwa cyo gusengera igihugu mu gihe hitegurwa amatora y’umukuru w’igihugu muri uyu mwaka w’2016.

Christian Today dukesha iyi nkuru iratangaza ko Graham yavuze ko ashaka gukangurira abazitabira amasengesho gusengera Amerika. Abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook yagize ati”Ndifuza gusaba abakirisitu guhaguruka bagasenga kandi bagatora abakandida bashyigikiye indangagaciro za Bibiliya, ndetse nabo bagahatanira imyanya y’ubuyobozi mu nzego zose (ubuyobozi bw’ibigo, imijyi, za Leta kuba meya n’ibindi).

Avuga ko aya ashobora kuba amatora y’ingenzi, cyane mu mateka y’igihugu cyabo cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika, kuko ngo hari ibyemezo bigomba gufatwa bikazagira ingaruka ku bana ndetse n’abuzukuru babo.

Yatangaje ko nta shyaka na rimwe azashyigikira, ryaba iry’aba Repubulikani cg abademocrate muri iki gikorwa cyo kuzenguruka igihugu ,ko we icyo agamije ari ukugisengera.

Avuga ko bazaba basengera abayobozi, banasaba Imana kubaha abanyapolitiki bashyigikira indangagaciro za Bibiliya. Ati”Ndashishikariza abakirisitu kujya ku ruhande rw’ishyaka ry’Abademokrate, iry’Abarepubulikani ndetse n’ayandi ngo bagaragaze itandukaniro, kujya muri buri rwego,bakanatora.

Nubwo ahakana ko nta mpamvu za Politiki zihishe inyuma y’iki gikorwa, hari benshi bamukurikira kandi bazatora bo mu ishyaka ry’abarepubulikani bashobora gukurikiza inyigisho ze zijyanye n’ibivugwa nko ku gukuramo inda, no ku babana bahuje ibitsina.

Yifashishije Bibiliya yabasabye guharuka bagakora bakanasenga kugira ngo bahagarike ibibi bikorwa muri iki gihugu gikomeye. Ati” Bibiliya iduhamagarira kuba umucyo n’umunyu muri iyi si.’’

Abahatanira gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamaze iminsi mu bikorwa byo kwiyamamaza, iki gihugu cy’igihangange cyakunze kugaragara gishyigikira amwe mu mategeko anyuranya n’amahame y’ijambo ry’Imana, harimo nko gushyigikira ababana bahuje ibitsina n’abandi, bitwaje kubahiriza ibyo bita uburenganzira bwa muntu.

Ibi kandi bituma iki gihugu cyotsa igitutu ibindi bihugu bidafite imyumvire nk’iyo. Iyi ikaba ari imwe mu mpamvu Graham yifuza ko haboneka ubuyobozi butanyuranya n’ijambo ry’Imana.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Martina Ngabonziza kuwa 5-01-2016 saa 11:59
 

Uyu mukozi w’imana ni ukumutera inkunga y’amasengesho. Nubwo Amelica ari igihugu kigihangange, ngewe nkumukristo uhatuye, ni igihangage mumbaraga z’umwijima. Abakristo dushyize hamwe tukayisengera, yaba igihangange mumbaraga z’umucyo.

Haraho yavuze kubabana bahuje ibitsina (abatinganyi) iki nikintu abakristo bakwiye kurwanyiriza mumwuka no mumu biri. Igihe kimwe narimo nsenga Imana kandi nyibaza icyaha kijyana murupfu, mukunsubiza yanyeretse abagore2 barimo gusezeranira murusengero nsengeramo. abantu bose bari bishimiye ubwo bukwe, ari benshi kandi bavugako batari babona ubwo bukwe ku isi.

Abageni bari ahantu hameze nk’umusozi, kugirango buriwese ababone. Iyisi irarwaye. ikizira kinjiye ahera. Banyamasengesho nimukanguke, dukoreshe impano twahawe.

Ntabwo nabona aho nandika ibyo nifitemo. Imana ibahe umugisha.

Martina .

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza