Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Garagaza ko uzi Imana bitari mu magambo
Garagaza ko uzi Imana bitari mu magambo

Ubwo witwa Umuyuda ukiringira amategeko, ukirata Imana – Abaroma 2:17

Abantu benshi basengera mu nsengero zitandukanye, bagira amahirwe menshi abandi bantu batajya babona. Bumva ijambo ry’Imana ryanditse muri Bibiliya , bakumva ubuhamya bw’ ibyo Imana yakoreye abandi. Abenshi bagendera ku kuba basengera ahantu runaka , bakemeza ko bazi Imana, nyarama ibyo sibyo byemeza ko umuntu azi Imana.

Muri Bibiliya, Pawulo yandikira Abaroma yagerageje kubasobanurira, Umuyuda nyakuri uwo ari we. Pawulo yari amaze kuvuga ku bantu bagaragaraga nk’abatazi amategeko, Abaroma 2:17- 29, hano yaburiye abitwa ko bazi Imana. Nubwo bitwa ko bayizi ariko na bo umujinya wa yo urabategereje. Kubera iki? Kuko bahakana ubushake bwa yo kubera imirimo bokora inyuranye n’ubumenyi bazi ku Mana ( Abaroma 2: 21-24).

Imibereho tubaho buri munsi igomba kuba ijyanye n’ubumenyi dufite ku Mana ”ukizigira yuko uri umurandasi w’impumyi n’umucyo w’abari mu mwijima, n’umubwiriza w’abanyabwenge buke n’umwigisha w’abana, kuko mu mategeko ufite icyitegererezo cy’ukuri n’ubwenge kibonerwa muri yo“ - Abaroma 2:19-20 . Kuko ugaragara ko ari umuyuda atari we muyuda nyakuri ( Abaroma 2:28).

Muri ibyo bihe, kuba umuyuda byahaga umuntu uburenganzira bwo kuba mu muryango w’ Imana no kuba umuragwa w’amasezerano ya yo. Ariko Pawulo abisobanura neza ko kuba mu muryango w’ Imana binshingiye imbere mu mutima. Si ku buryo umuntu agaragara inyuma. Ni abafite imitima yizera kandi yihana ” Nk’uko Aburahamu yizeye Imana bikamuhwanirizwa no gukiranuka, mumenye yuko ari na ko abiringira kwizera ari bo bana ba Aburahamu “ – Abagalatiya 3:6-7.

Nk’ uko ku Bisirayeli gukebwa bitari bihagije ngo umuntu abe mu muryango w’ Imana, ni ko no kubatizwa, kuba mu mubare w’abagize itorero runaka, cyangewa ukaba hari umurimo ukoramo bidahagije. Hari icyo usabwa gukora, ni ukuvuka ubwa kabiri , ukaba icyaremwe gishya, ukabona kwitwa umwana w’Imana. ”Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana “ -Yohana 1:12.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza