Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Gasabo: Abitabiriye igitaramo basabwe gufungura inzugi (...)
Gasabo: Abitabiriye igitaramo basabwe gufungura inzugi 4 ngo binjire mu buzima bushya!

Kuri iki cyumweru, taliki ya 25 Mutarama 2015, mu kibuga cy’umupira cya Paruwasi ya kiliziya gatolika ya Kabuye mu murenge wa Jabana; habereye igitaramo cyo gushima Imana no kubohoka ku batari bake bakitabiriye.

Iki gitaramo kitabiriwe n’abantu baturutse imihanda yose: mu duce dukikije uyu murenge ndetse no mu tundi duce dutandukanye twa Kigali no hanze yayo.

Iki gitaramo cyari kiganjemo umwanya wo gushima Imana aho abatandukanye bashimaga Imana, banatanga ubuhamya bw’uko bagiye bakira indwara zinyuranye nyuma yo gusengerwa n’uyu mu padiri umaze kumenyerwaho gukoreshwa n’imbaraga z’Imana nk’uko byemezwa na benshi mu bakunze kwitabira ibiterane yigishamo.

Izo ndwara batangiraga ubuhamya zirimo izizwi ko zidakira cyangwa zikira bigoranye nka cancer, n’ibindi. Inzugi 4 abari aho basabwe gufungura kugira ngo binjire mu buzima bushya:

1) Urufunguzo rwo kwizera: Padiri Obalidi yasabye abari bitabiriye iki gitaramo ko badakwiye kwiheba, ko bakwiye kwemera kandi bakizera Imana kuko ishobora byose kandi ibakunda. Yanabasabye ko batekereza ku rugendo rw’ubuzima bwabo kuva bavutse kugeza ubu, hagamijwe kugira ngo barebe ibyiza byose Imana yaba yarabakoreye maze bibafashe kuyishima.

2) Kubabarira no gutanga imbabazi: Yasobanuriye buri wese ko kubabarira ari impano idasanzwe. Ko ari icyemezo ufata bikuvuye ku mutima.

Yakomeje ababwira ati “ ya Mana igukunda iragusaba kubabarira, kandi kubabarira ni impano idasanzwe. Hanyuma usabwa imbabazi akaba yarasabwe gufungura urujyi rwo gutanga imbabazi ku muntu waza amugana azimusaba.

3) Kwirukana satani: Yasabye abantu bari aho ko niba muri bo hakiri abakingendera ku mihango ya gipagani babireka kuko ngo ntawubangikanya abami babiri.

Banasabwe kwirukana satani n’imyuka mibi iba ishobora kubateza ubugome burimo nko kurogana, ubwicanyi, ubujura, ubusambanyi n’ibindi. Ubusanzwe Bibiliya idusaba kurwanya satani nawe akaduhunga, twakwegera Imana nayo ikatwegera.

4) Gufata ibyemezo: Basabwe gufata ibyemezo by’ubuzima bushya nyuma yo kwemera ko Imana ari inyembabazi, kandi ishobora kubafasha kwigobotora sekibi mu gihe baba bakiriye Kristo mu mitima yabo.

Iki gitaramo cyasojwe Padiri Obalidi afata umwanya uhagije wo gusengana na buri wese wari aho wari ufite ikibazo cyaba icy’uburwayi, ibikomere byo ku mutima, cyangwa n’ibindi.

Nyuma y’isengesho hanaboneka abo Imana igenderera bakira uburwayi butandukanye, abandi baboneraho umwanya wo gusaba no gutanga imbabazi, abandi bakira indwara zinyuranye zirimo iz’ubumuga nk’uko byagiye byumvikana ndetse bikanagaragarira mu buhamya bahatangiye.

Gusa uyu mupadiri akenshi asaba abakize kujya kwa muganga bakisuzumisha, bakajya baza gushima banitwaje impapuro zo kwa muganga, kugira ngo barusheho guhamiriza abantu gukora kw’Imana.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza