Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Gasabo: Chorale Ahava mu gitaramo cyo kumurika Album (...)
Gasabo: Chorale Ahava mu gitaramo cyo kumurika Album DVD ya 1 bise ‘Abakunda gusenga’

Chorale AHAVA ikorera umurimo w’ivugabutumwa mu itorero rya ADEPR, Akarere ka Gasabo, paroisse ya Jabana, umudugudu wa Nyacyonga, kuri iki cyumweru, taliki ya 8/03/2015 irashyira ku mugaragaro album yayo ya mbere y’amashusho bise ‘Abakunda gusenga’. Iki gikorwa kikazabera mu kigo cy’ishuli rya Alliance High School Nyacyonga, saa munani z’amanywa (14h).

Amwe mu mateka magufi y’iyi korali, ni uko yatangiye ivugabutumwa mu w’2000, igizwe n’abaririmbyi 28, icyo gihe ikaba yaritwaga Enihakore (Abacamanza 15:19). Mu w’2008, ikaba yaraje guhuzwa na korali ya kabiri kuri uyu mudugudu ndetse zombi ziteranye zigahita zihabwa izina rimwe ari ryo ‘AHAVA’ (Ezira8:21). Ubu ikaba igizwe n’abaririmbyi 70.

Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi mukuru wungirije (vice president), Aubin Clément Karamuka, yavuze ko ngo iyi album yabo ya mbere y’amajwi igizwe n’indirimbo 11. Bakaba barayise “Abakunda Gusenga”. Impamvu y’iri zina ikaba ari uko ngo ibyo bageraho byose babikesha amasengesho.

Ubutumwa bukubiye muri izi ndirimbo muri rusange, ngo bukaba ari ubuhamagarira abantu kwakira Yesu nk’Umwami n’umukiza mu mitima yabo, gukundisha abantu gusenga, kwizera, guhumurizwa ndetse no gushima Imana.

Iyi korali by’umwihariko irashimira abaterankunga bayo kuko ngo bafite uruhare rukomeye mu kugira ngo ibashe kugera ku gikorwa nk’iki.

Muri iki gitaramo bakaba baratumiye korali Gatsata kugira ngo ibashyigikire mu murimo w’ivugabutumwa mu buryo bw’indirimbo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

M P kuwa 4-03-2015 saa 11:38
 

BIRANEJEJE CYANE IMANA ISHIMWE

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza