Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Gendana izo mbaraga.
Gendana izo mbaraga.

Nuko Uwiteka aramwitegereza aramubwira ati “Genda uko izo mbaraga zawe zingana, ukize Abisirayeli amaboko y’Abamidiyani. Si jye ugutumye?” Abacamanza 6:14

Umusore Gideyoni yumvaga ari muto nta n’ubushobozi afite bwo kurokora ubwoko bw’Imana bwari mu m’amaboko y’Abamidiyani. Uwiteka yamubwiye ati “Genda uko izo mbaraga zawe zingana”.

Ese twe hari igihe twibwira ko ntacyo dushoboye? Hari igihe twibwira ko nta ngufu zihagije dufite?

Hari abatekereza icyo gukora ariko bagacika intege kuko baba bumva batabishobora ariko Imana iradusaba gukora dukoresheje ingufu dufite nayo izadufasha (Abafilipi 4:13).

Dukoreshe ingufu zacu dukora ibyo dushoboye.Niba tudashobora gukora ibyo dushoboye mu bushobozi dufite,ntabwo tuzigera tumenya ingufu z’Imana.

Dukore ibyo dushoboye mu ntege zacu nke, Uwiteka azadushoboza ibikomeye.

Soma Matayo 25:14-30.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza