Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Gendera mu buntu bw’Imana muri ibi bihe
Gendera mu buntu bw’Imana muri ibi bihe

“Ubuntu n’imbabazi n’amahoro biva ku Mana Data wa twese no kuri Yesu Kristo Umwana we, bibane namwe mu kuri no mu rukundo.” 2 Yohana 1:3

Mu bihe nk’ibi umwaka uba ugenda ugera ku musozo, abantu bitegura gutangira undi mwaka, usanga abantu bitwara ku buryo butandukanye. Hari abitwara neza, hari abafata umwanya bakibuka ibihe byabo banyuzemo, hari abicara hamwe kugira ngo barebe niba barageze ku byo bari bariyemeje kugeraho banategura izindi ntego bagomba kuzageraho mu gihe kizaza.

Nubwo nabyo bikwiye ariko ntugomba kwirengagiza ko nta kintu na kimwe gikwiye kugukura mu buntu bw’Imana. Yaba gutangira umwaka cyangwa kuwusoza cyangwa kwibaza niba ibyo wifuzaga warabigezeho.

Hari ababona batarabashije kugera ku byo bari bariyemeje bagacika intege cyangwa bakaba bateshuka bakava ku Mana, nyamara bakagombye kubanza gutekereza ku buzima bafite kuko nabwo ni Ubuntu twagiriwe n’Imana kandi ijambo ry’Imana ridusaba ko tugomba kwirinda kugira ngo tudahererwa Ubuntu bwayo gupfa ubusa. Iyo tutayishimiye ubwo buntu ngo tubugenderemo, dukora ugushaka kwayo, tuba turi gupfusha ubusa iyo mpano twahawe.

Hari n’ukuntu usanga abantu mu bihe nk’ibi bagambira kugira nabi, gukora nabi no kugira amakimbira ariko wowe ukwiriye kwirinda. Bibiliya iravuga ngo: “kuko aho amakimbirane n’intonganya biri, ari ho no kuvurungana kuri no gukora ibibi byose.” Yakobo 3:16. Ni wowe rero ugomba kwirinda ko wagirana amakimbirane n’abandi kugira ngo udaha umwanya ikibi gushing imizi mu buzima bwawe. Ni igihe kandi ugomba gukoresha ubwenge mu gihe utegura gahunda zawe kugira ngo zibe ziboneye kandi zidatandukanye no gushaka kw’Imana. Wihanganire bagenzi bawe kandi uharanire kubana nabo amahoro.

Mu byo ukora byose n’ibyo ucamo, ujye uhora wibuka ko hari Ubuntu bw’Imana wagiriwe, hari imbabazi z’Imana ku bugingo bwawe kandi ko hari n’imbaraga zayo zikorera muri wowe kugira ngo zigushoboze kugera kubyo ukeneye. Ni impano uhererwa Ubuntu igihe cyose wemereye Imana igakorera mu buzima bwawe, ugakora imirimo myiza yo gukiranuka. Niwemera iyo mpano igakorera muri wowe, bizagufasha cyane muguhabwa imbaraga zo gukora imirimo myiza ishimisha Imana.

Tangira rero uhamagare Imana, uyizere kandi uretse abe ariyo iganza mu bugingo bwawe. Hejuru y’ibyo byose, wongereho gukunda bagenzi bawe nibwo uzabasha kugenda neza mu buntu bw’Imana muri ibi bihe.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza