Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Georgia: Abagidiyoni batewe ubwoba kubera gutanga (...)
Georgia: Abagidiyoni batewe ubwoba kubera gutanga Bibiliya

Ubwo abagize umuryango w’ivugabutumwa w’Abagidiyoni batangaga Bibiliya mu ishuri ry’ibanze rya Cloverleaf, i Cartersville muri Georogiya, batewe ubwoba n’itsinda ry’abahakanyi batashakaga ko abana babo bazihabwa.

Umwe mu babyeyi bafite abana kwa kiriya kigo Jessica Greene, yatangaje ko ababajwe no kubona umwana atahanye Bibiliya.

Ati "Byambabaje cyane kubona umwana wanjye ari gusoma Bibiliya. Gusa nahamagaye ukuriye polisi ngo turebe ko hari icyo yadufasha ariko yanze kwitaba."

Abanyeshuri bo kuri iri shuri ariko bavuga ko iki gikorwa kitigeze kibangamira uburengazira bwabo, kubera ko uwashakaga Bibiliya ari we wayihabwaga. Bavuga ko ntawahatiwe kuyakira.

Ku ruhande rw’abatishimiye iki gikorwa cyo gutanga Bibiliya, bo bavuga ko hari umukobwa wasetswe na bagenzi be bituma ajya gufata Bibiliya kandi atayishakaga.

Nubwo ariko aba Bagidiyoni batewe ubwoba, ntibyababujije gukomeza gutanga Bibiliya.

Abagideyoni ni umuryango w’ivugabutumwa washinzwe mu mwaka w’1899 I Wisconsin muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Intego yawo y’ibanze ni ugukwirakwiza Bibiliya mu bice bitandukanye by’isi nta kiguzi. Washinzwe na Samuel E. Hill, John H. Nicholson na William J. Knights.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza