Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Gospel Flava 2nd Edition isigiye isomo abayiteguye!
Gospel Flava 2nd Edition isigiye isomo abayiteguye!

Igitaramo “Gospel Flava” ku nshuro ya 2, cyabereye muri petit stade I Remera, kuri iki cyumweru dusoje, gisigiye isomo abagize itsinda “Moriah Entertainment Group” yari yagiteguye, ku buryo byabateye no gufata ingamba zirimo nko kugabanya umubare w’abazaririmba mu cy’ubutaha.

Mu kiganiro na Eric Mashukano, umuyobozi mukuru muri iri tsinda, yavuze ko muri rusange concert yagenze neza. Gusa ngo mu buryo bumwe na bumwe hari ibitagenze neza nk’uko babyifuzaga. Kimwe muri ibyo, ngo ni uko batangiye batinzeho gato isaha imwe ku gihe cyari giteganyijwe ndetse na bamwe mu bahanzi bakiririmbyemo bakaba barabatengushye bagakoresha nabi igihe babaga bahawe (barenzagaho iminota) cyo kuririmbira abari bakitabiriye. Gusa akaba agira ati: “biduhaye isomo ryo kumenya ukuntu ubutaha tuzabigenza”.

Mu bisa n’amarenga mu mvugo ye, Eric agaragaza ko iki gitaramo kuba hari aho kitagenze neza, nabo babifitemo uruhare. Mu mitegurirwe yacyo hari amakosa amwe n’amwe basanze bakoze bemeza ko ngo azakosorwa. Umuti wo kuyakosora we akaba awurebera mu ndorerwamo yo kuzagabanya umubare w’abahanzi bazakoresha ubutaha dore ko n’ubwinshi bw’abagombaga kuririmba muri iki buri mu byatumye igihe kibabana gito.

Ubutaha, ngo bakazajya babanza kugenzura imyitozo y’abo bazajya baba bashyize ku rutonde rw’abagomba kuririmba kugira ngo bamenye neza igihe bazakoresha n’ubwiza (qualite) bw’ibyo bazaririmba icyo gihe. Abahanzi bagizweho ingaruka ry’ikoreshwa nabi ry’igihe, bataririmbye, ni Uwimana Aimé ndetse na Guy badi banga.

N’ubwo hari ibitagenze nenza ariko ku ruhande rumwe, ku rundi hari ibyo gushimirwa nk’uko byagiye bigarukwaho na bamwe mu bari bitabiriye iki gitaramo batandukanye. Alain Numa, umuyobozi ushinzwe marketing muri MTN, we arabashimira abari bagiteguye. Ndetse akaba yizera ko ngo n’ubwo ibitaramo nk’ibi bikorwa mu buryo busa nko guhatiriza kubera ko nta baterankunga barabyitabira cyane, yizera ko hari igihe bizava mu nsi y’umurongo utukura mu gihe kizaza hazaboneka abaterankunga bafite ubushobozi bwigiye hejuru bashobora kuzajya noneho batera inkunga bene ibi bitaramo mu gihe babonye ko birimo icyo we yise “seriousness”.

N’abanyamahanga bari bitabiriye iki gitaramo

Gospel Flava 3rd edition itaha biteganyijwe ko ngo hazagaragaramo n’umuhanzi utaratangazwa izina uzaturuka mu bihugu bihana imbibe n’urwanda.

Iki gitaramo cyayobowe na Pastor BDP. Abahanzi baririmbyemo bo bakaba ari Aline Gahongayire, Kanuma Damascène, Patient Bizimana, Luc Buntu, Bahati Alphonse, Ndabarasa John ndetse n’amatsinda nka: The Sisters, Annointed Vessels, The Blessings, Shekinah Drama Team, Shinning Stars, The Challenge na The Worshippers. Uretse hari abahanzi ku giti cyabo n’ amatsinda, hari n’ amakorari nka: Injili Bora Choir na Moriya Choir.

Kamwe mu dushya twahagaragaye ni uburyo bushya butari bumenyerewe mu bindi bitaramo dusanzwe tubona bwo gutaka Imana mu mvugo (Spoken Words).

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza