Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Gospel Flava 2nd Edition izarangwa n’udushya dutandukanye!
Gospel Flava 2nd Edition izarangwa n’udushya dutandukanye!

Ibi byatangajwe na Cynthia Niwemugeni ushinzwe itangazamakuru muri “Moriah Entertainment Group” itegura ibitaramo bya Gospel Flava biba buri gihembwe (buri mezi 3), mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohotse ku munsi w’ejo rigaragaza imiterere n’imitegurirwe y’ikigiye kuba ku nshuro ya kabiri (2). Kikazaba taliki ya 22/2/2015 kuri Petit Stade, kuva saa kumi z’umugoroba (16h) ndetse kikazasoza umunsi wa nyuma w’ isekuramuco wa ISAANO ARTS FESTIVAL.

Niwemugeni yavuze ko iki gitaramo gifite itandukaniro ugereranyije n’icyabaye ku nshuro ya mbere mu kwezi k’Ugushyingo 2014 muri Serena Hotel I Kigali. Yagize ati: “Iki gitaramo uko muzakibona, kizaba gitandukanye ni icya mbere ari abahanzi bazakigaragaramo hamwe n’imigendere yacyo, muri make murahishiwe!”

Kuri iyi nshuro yacyo ya 2, kizagaragaramo abahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda nka: Aimé Uwimana, Guy Badi Banga, Kanuma Damascène, Patient Bizimana, Luc Buntu, Bahati Alphonse, Ndabarasa John (uzwi cyane mu ndirimbo z’umuco nyarwanda) ndetse n’amatsinda nka: The Sisters, Annointed Vessels, The Blessings, Shekinah Drama Team, Shinning Stars, The Challenge na The Worshippers (bamenyerewe kuririmba mu majwi y’ umwimerere nta bicurangisho). Uretse abahanzi ku giti cyabo n’ amatsinda twavuze haruguru, hazaba hari n’ amakorari nka: Injili Bora Choir na Moriya Choir.

Kimwe mu dushya iki gitaramo kizazana ngo ni “Spoken Words” (uburyo bushya bwo gutaka Imana mu mvugo) n’ ibindi. Abantu ijana ba mbere bazinjira bazahabwa CD z’ubuntu z’ abahanzi batandukanye bazaba bari muri iki gitaramo.

Cynthia N. asoza yavuze ko imiryango izafungurwa kuva saa cyenda z’amanywa (15h00) igitaramo kikazatangira saa kumi (16h00).

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza