Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Groupe Abatambyi yasohoye indirimbo, inatangaza aho (...)
Groupe Abatambyi yasohoye indirimbo, inatangaza aho ivugabutumwa ryabo rishingiye!

Group Abatambyi ibarizwa I Byumba yatangaje ko nyuma y’imyaka itari mike ibayeho, yasohoye indirimbo ndetse inavuga ko igiye gukora ibishoboka byose kugira ngo igeze ubutumwa bwa Krsito kure hashoboka.

Group Abatambyi ni itsinda ryatangiye kubaho ahagana mu mwaka w’2005. Ryatangijwe n’abakobwa batatu (3) ndetse kuva mu w’2009 baraguka bagera ku bantu 13 (abakobwa 9 n’abahungu 4). Babarizwa mu itorero ADEPR ry’akarere ka Gicumbi, umudugudu wa Kabira, paruwasi ya Rutare.

Umuyobozi mukuru (President) w’iri tsinda, Eric Donald NIYONGABO, mu kiganiro yagiranye na UBUGINGO.com, yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye batinda gukora no gusohora indirimbo zabo muri studio, nk’imwe mu ntambwe ikomeye ishobora kubageza ku ntego bihaye yo kwamamaza ubutumwa hose, ngo bari bafite ikibazo cy’amikoro (ubushobozi buke) cyane ko bo ubwabo bari bake ndetse n’abenshi muri bo bakaba ari abanyeshuri badafite aho bakura ubushobozi.

Eric Donald NIYONGABO ari kumwe n’umwe mu baterankunga bayo witwa MUJAWAMARIYA Anastasie wari yaje abaherekeje kuri studio

Yakomeje avuga ko, ubu noneho nabo bateye intambwe mu rwego rw’iyamamaza butumwa bwiza bwa Kristo, babifashijwemo n’abaterankunga babo, bwa mbere mu mateka yabo bakaba babashije gusohora indirimbo z’amajwi zigera kuri esheshatu (6) muri studio. Hari kuri uyu wagatandatu ushize.

Nk’uko Eric Donald yabigarutseho; ngo ubutumwa bibandaho mu ndirimbo zabo ni ubuhumuriza abakristo bari mu rugendo rugana mu ijuru, bababwira ko badakwiye gucika intege kuko imbere hari ibyiza byinshi, ko bakwiye gusenga kandi ntibimure Uwiteka mu mitima yabo kugira ngo abambike imbaraga. Gusa ntibagarukira aha, kuko muri iri vugabutumwa ngo bajya begera n’abataramenya Kristo bakababwiriza ubutumwa kugira ngo nabo bahinduke bamukurikire.

Zimwe muri gahunda bateganya ngo zikaba ari ugushyira izi ndirimbo mu mashusho, no gukora ivugabutumwa ryagutse muri rusange.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza