Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Twirinde gucirana imanza no kuryaryana
Twirinde gucirana imanza no kuryaryana

Imbaraga z’icyaha zifite ingufu cyane. Gusa ariko, usibye Imana yonyine, ntawundi muntu washobora gutsinda icyaha cyangwa urupfu! None se, niba Imana yonyine ari yo ibasha kunesha urupfu n’icyaha, kuki abantu bagerageza kurebanaho, bacirana Imanza mu mitima, bahangana n’ibintu bishora guhangarwa n’Imana yonyine?

Nta muntu udakora icyaha, ariko nta n’umwe ushobora ugira umwete wo kuganira ku ntege nke ze. Nta muntu n’umwe ufite ubudahangarwa ku cyaha, uko ni ukuri k’ubuzima tubayemo buri munsi.

1 Yohana 1:8 “Nituvuga yuko ari nta cyaha dufite tuba twishutse, ukuri kuba kutari muri twe.”

1 Petero 5:6 “Nuko mwicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana, kugira ngo ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye.”

Niwisanga urimo gutekereza ku bantu bitewe n’ibyo bagenda bakuvuga cyangwa bagusebya, ntukabatakazeho umwanya, kabone n’ubwo baba bakora ibishoboka byose kugira ngo bakurwanye, ntukabateho umwanya wawe ngo ubarenganye, ahubwo ujye ubasengera ubafitiye urukundo rwinshi, kandi wibuke Ubuntu Imana yakugiriye.

Mu Abakolosayi 3:13 habasaba kwihanganirana kandi mukababarirana ibyaha igihe cyose mugize icyo mupfa hagati yanyu. Nk’uko Umwami wacu yabababariye, abe ari ko namwe mubabarirana. Kandi mugire umwete wo gukomeresha ubumwe bw’Umwuka umurunga w’amahoro (Abefeso 4:3).

Matayo 18: 15-17 “Mwene so nakugirira nabi, ugende umumenyeshe icyaha cye mwiherereye, nakumvira uzaba ubonye mwene so. Ariko natakumvira umuteze undi cyangwa babiri, ngo ‘Ijambo ryose rikomere mu kanwa k’abagabo babiri cyangwa batatu.’ Kandi niyanga kumvira abo uzabibwire Itorero, niyanga kuryumvira na ryo, azakubeho nk’umupagani cyangwa umukoresha w’ikoro.

2 Abakolinto 7:10 “Agahinda ko mu buryo bw’Imana gatera kwihana kuticuzwa, na ko kukazana agakiza, ariko agahinda ko mu buryo bw’isi gatera urupfu.”

1 Johana 1:5-7 “Imana ni umucyo kandi muri yo nta mwijima na muke uharangwa. Nituvuga yuko dufatanije na yo tukagendera mu mwijima, tuba tubeshye tudakurikiza ukuri, ariko rero iyo tugendeye mu mucyo nk’uko na yo iri mu mucyo, tuba dufatanije ubwacu kandi amaraso ya Yesu Umwana wayo atwezaho ibyaha byose.” Nitureke gucira imanza mu mitima kugira ngo namwe mutazazicirwa.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza