Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Guhimbaza bigira umumaro iyo bikoranywe umutima wubaha (...)
Guhimbaza bigira umumaro iyo bikoranywe umutima wubaha Imana

Nshobora gusengera ahantu henshi hatandukanye. Mu nzira, mu bwogero, mu rugo iwanjye, mu rusengero, n’ ahandi hatandukanye. Nshobora gusenga ndi njyenyine, turi babiri, cyangwa mu iteraniro.

Ariko ikirushaho gushimisha ni igihe ndi mu iteraniro ry’a bantu b’Imana benshi. Nshobora kuririmba, nshimishwa n’uko ndi kumwe n’abandi, nkanezezwa no kumva amagambo y’Imana binyuze mu muvugabutumwa, birushaho gushimisha iyo nyumvana abandi. Umwami wacu yari azi ko duhimbaza cyane kandi neza iyo turi kumwe n’abavandimwe mu iteraniro. Yaravuze ati "Kuko aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, nanjye mba ndi hagati yabo" Biragoye gusobanura ubwiza bwo kubana n’abavandimwe muri Kristo murimo muhimbaza Imana.

Ikibazo ni iki:

Aba bantu nanone batuma guhimbaza Imana bigenda neza kandi bikagira umumaro, barimo n’abandi na none batuma umuntu ashobora kwanga guhimbaza Imana. Bamwe bashobora kugira imico mibi. Bamwe bashobora kwanga umwigisha. Imiryango imwe n’ imwe ishobora kugira amakimbirane mu ngo zabo bagashaka kuzana uko kutumvikana kwabo mu itorero.

Mu basigaye nabo siko bose baba bahimbaza by’ukuri. Abenshi baza mu materaniro buri wese afite impamvu ze mu cyimbo cyo kuza ngo bace bugufi imbere y’Imana bayihe icyubahiro, bayiramye uko bikwiye, bayitakambire baciye bugufi, bicuze imbere yayo kubw’ibyaha byabo.

N’abafite inshingano bose siko bafasha ababa baje gusenga, kongera umushyikirano wabo n’ Imana. Bamwe baba bananijwe n’ ibyo bamaze mo iminsi, abandi baba bahwihwisa utugambo mu gihe cyo kuramya, abandi batishimye kandi bari mu nzu y’ Imana. Ibi byose bishobora gutuma guhimbaza Imana kutagenda neza.

Rimwe na rimwe abenshi ntibaba bahaye inzu y’ Imana icyubahiro. Bamwe mu rubyiruko baba bagendagenda, bamwe mu baririmbyi bareba abaje n’ abataje, abenshi baba bahuze.

Ariko nubwo bimeze bityo, Umuntu agomba kumenya icyamujyanye mu rusengero. Umuntu ushaka gusabana n’ Imana agomba kwita ku biri gukorwa n’ ibivugwa n’ abakozi b’ Imana kuruta ibimuzengurutse rimwe na rimwe bishobora gutuma ataha ntakintu acyuye cyangwa adasabanye n’ Imana kandi aricyo kiba cyamujyanye. Ugomba no gufata umwanya ugasengera abo bose ubona barangaye, kugira ngo nabo bazirikane icyabajyanye, bityo mwese mucyure umugisha wo kubabarirwa n’ Imana.

Ariko nshobora kubafasha:

Ahari nzakora uko nshoboye, nkurikire ibiri kuvugwa, nirinde ibirangaza byose kandi nihatire gukomeza guhimbaza, ahari nabo bazajya bazandeberaho bakore nkabyo. Nindirimba mbikuye ku mutima, abandeba nabo ahari bazabikora babikuye ku mutima. Nubwo nzi neza mu mutima wanjye ko ntabikora kugira ngo bandebe, ahubwo mbikora kugira ngo mpeshe Imana icyubahiro.

Ninitondera gukurikira ikigisho kandi nkandikana ubwitonzi amasomo, ahari n’ abandi bizabatera kwitondera. Nkunda ibihe byo gusenga no kubana n’ Imana, nkunda kuririmba no guhimbaza nkunda guterana n’abana b’Imana. Biramfasha cyane kuko nzi uburyo ibi byahinduye ubuzima bwanjye. Nziko bibasha guhindura ubuzima bw’ umuntu ku rwego runaka. Ibi nibyo Yesu Yashakaga igihe yavugaga ati "ariko ngombwa ni kimwe, kandi Mariya ahisemo umugabane mwiza atazakwa" - Luke 10:42.

Kuramya ni umurimo, inshingano, bishobora no kuba umurimo ukomeye.

Ni ibintu umuntu akora yabiteguye. Si ibyo guhubukirwa, ntibikwiye gukorwa nk’ impanuka, cyangwa umuntu atabanje kwitegura mu bitekerezo. Buri muntu wese akwiye gufata icyemezo cyo Kuramya Imana. Dukwiye guha umwanya ibihe byo guhimbaza Imana, aho guta umwanya mu binezeza by’ isi n’ ibitagira umumaro. "Ariko mu gicuku Pawulo na Sila barasenga baririmbira Imana, izindi mbohe zirabumva" -Ibyakozwe 16:25.

Igihe aba bagabo barimo nticyari icyo guhimbaza; Ugendeye ku myumvire isanzwe. Pawulo na Sila bari bafunze barenga, bafashwe nabi kandi bakubitwa n’abatware ba gereza n’abandi. Bari bafungiye ahantu habi kurenza ahandi muri gereza. Imigongo yabo yari yuzuye ibisebe n’ inguma. Bari babayeho nabi kandi batari mu bihe byo kwishimisha no gukina.

Aho bari bari, bari bazengurutswe n’ ibintu bitabemerera kuramya no guhimbaza Imana. No mubigaragara aho bari bari si ntihari hasanzwe ari aho guhimbariza. Abari babazengurutse nta numwe wari witaye kubyo barimo. Ntibagaragaraga nk’ abahimbaza. Ntibari bamerewe neza, urebeye inyuma. Byasaga nk’ aho Imana ibari kure. Ariko bahimbaje Imana ihoraho mu kwizera. Kandi Imana yabahaye umugisha. Yarabumvise, yohereza umumarayika, akingura inzugi za gereza, n’ iminyururu yari ibaboshye iradohoka, inzugi zikinguka ntawe uzikozeho.

Iyo Mana yakije umurinzi wa gereza n’ abumuryango we bose. Imana yigaragaje ubwo bose bahimbazaga Imana Ni iki kigutera guhimbaza uyu munsi? Aho ntibyaba bishingira ku marangamutima gusa? Suzuma niba koko bituruka ku rukundo ukunda Umwami Yesu.

Buri gihe uko winjiye mu rusengero ni wowe ubwawe ukwiye gufata umwanzuro w’uburyo ukwiye guhimbaza Imana. Utitaye ku bikuzengurutse bishobora kukurangaza, ku byakubayeho, kubyo wumvise. Ukwiye guhimbaza no kuramya Imana ubikuye ku Mutima.

Fata umwanzuro wo guhimbaza Imana mu buryo bwuzuye ncuti. "Indirimbo y’Amazamuka. Wowe wicara mu ijuru, Kuri wowe ni ho nuburira amaso. Dore nk’uko amaso y’abagaragu bayahanga ukuboko kwa shebuja, Nk’uko amaso y’umuja ayahanga ukuboko kwa nyirabuja, Ni ko amaso yacu tuyahanga Uwiteka Imana yacu, Kugeza aho azatubabarira"- Zaburi 123: 1-2.

McKeever

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza