Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Guhirwa kuzanwa no kubana n’Uwiteka Imana
Guhirwa kuzanwa no kubana n’Uwiteka Imana

Uwiteka aba kumwe na Yosefu, agira ukuboko kwiza, aba mu nzu ya shebuja Umunyegiputa. Itangiriro 39:2

Ushobora kuba nta mashuli menshi wize, nta n’amafaranga menshi ugira, mu bifatika iyo wirebye ubona nta nakimwe wifitiye ariko iyo Imana iri mu ruhande rwawe, uzajya wumva byose ubifite kuko niyo nyiri ubutunzi bwose kandi iyo muri kumwe uba uhiriwe.

Yozefu nta kintu na kimwe yari afite ubwo shebuja Potifari umunyegiputa yamwiguriraga ku isoko ry’abacakara ariko hari ibyari byaramuvuzweho ko Uwiteka Imana ari kumwe nawe, uko kuba kumwe n’Uwiteka Imana nibyo byari byaramugize umugabo uhiriwe muri byose.

Tekereza Yozefu wari umucakara ariko akaba uhiriwe? Yozefu nta kintu na kimwe yari afite, nta muvandimwe, nta nshuti ndetse nta numwenda yari asigaranye wo kwambara! Ariko hari icyo yari afite muri we: yari afite Imana muri we. Birasobanurwa neza ngo yari ahiriwe kuko ukuboko kwiza k’Uwiteka Imana kwari kuri we. Ibi byaje gutuma aba umuntu ukomeye mu gihugu cya Egiputa, kuva ku butware bwe nta wundi wamurushaga gukomera muri cyo gihugu uretse umwami Farawo gusa wari waramuhaye ubwo butware (nguhaye gutwara urugo rwanjye kandi abantu banjye bose bazumvire icyo utegetse, ku ntebe yanjye y’ubwami yonyine nzagusumba.”Itangiriro 41:40) ibi byose Yosefu abikesha ukuboko kwiza kw’Imana kwari kuri kuri we.

Ntukwiye guterwa ubwoba nuko ubona nta kintu runaka gifatika ufite, cyangwa kuko ubona nta bantu baguha agaciro bahari, niba Imana iri kumwe nawe, uzanesha kandi urahiriwe muri buri kintu cyose mu buzima bwawe kuko uzahora wishimiye mu buntu bwayo no mu bwiza bwayo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

mami kuwa 11-11-2015 saa 03:18
 

Uwiteka ashimwe, nsabiye umugisha uwateguye iyi nkuru iramfashije kandi ibasukeho amavuta barusheho guhishurirwa

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza