Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Guhura n’Imana; ni yo Noheli
Guhura n’Imana; ni yo Noheli

Iyo tuvuze Noheli, akenshi abantu bumva itariki 25/12 kandi koko niko kuri. Abandi numva umwanya wo kwinezeza, abajya mu tubari bakanywa bagasinda nabo bakumva bizihije Noheli.

Abateranira mu miryango, abasurana n’ibindi bikorwa bitandukanye byose byitirirwa kwishimira iminsi mikuru birimo no guhana impano. Nubwo bimwe muri ibi bishobora kuba byiza ibindi bikaba bibi umuntu yakwibaza ngo nibyop byakwitwa kwizihiza ivuka ry’umwami wacu Yesu Kristo?

Ikintu gikomeye mubuzima ni uko umuntu yakwifuza guhura n’Imana mu buryo budasanzwe Yesu akongera akavukira mu mutima we.

Ni byiza kwishima ndetse hamwe n’imiryango ariko ni byiza cyane kuzirikana umurimo Imana yakoze yohereza Yesu akatubera umuhuza wacu nayo.

Hariho umuhuza umwe rukumbi hagati y’Imana n’abantu, ni we wenyine ushobora kubaka urutindo ruhuza impande zombi.

Ijambo urutindo ridufasha gusobanukirwa neza ko umuntu aba ari kure y’Imana mu gihe aba atarayakira. Imana, Umuremyi wa byose, iri ku ruhande rumwe; ku rundi ruhande hari umuntu.

Hagati y’umuntu n’Imana hari umworera munini cyane. Kubera ko twasuzuguye ubushake bw’Imana, icyaha kidutandukanya na yo.

Ntawakicira inzira imugeza ku Mana; nta n’uwabasha kwikuraho ibyaha bye. Kubaho k’umubano mwiza hagati y’impande zombi, Imana ubwayo ni yo yakiyubakira urutindo. Ibyo rero yarabikoze; ni cyo cyazanye Yesu kristu mu isi.

“Kuko hariho Imana imwe, kandi hariho Umuhuza umwe w’Imana n’abantu, na we ni umuntu, ari we Yesu Kristo witangiye kuba incungu ya bose.” 1 Timoteyo 2:5-6.

Yesu Kristu; Umwana w’Imana, yaje mu isi; aba umuntu; avuka nk’abandi bana. Yapfiriye buri wese ku musaraba. Ni muri ubwo buryo yatubereye urutindo ruduhuza n’Imana.

Mu rupfu rwe, buri wese ahabwa amahirwe yo guhindukirira Imana, akakira imbabazi z’ibyaha bye. Buri wese umwakiriye ashobora kwegera Imana. Buri wese yagakwiye kwakira izi mbabazi.

Duharanire guhura n’Imana nibwo tuzaba twakoze Noheki nyayo tugakomeza kuba mu mwanya Imana idushakamo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza