Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Gukomezwa n’ibigeragezo!
Gukomezwa n’ibigeragezo!

Kwibeshya gukomeye umuntu yagira ni igihe yagendera kuri aya magambo ahora yumva bavuga ngo“Imana ishobora byose” maze akibwira ko ari buze ayisanga maze ibyifuzo bye byose yabisengera bikagenda nk’uko abishatse Imana iyo dusenga iratwumva, kandi ingorane zacu irazibona ariko kandi iba yiteguye no kudusubiza ariko mu gihe cyayo. Dukwiye gusobanukirwa ko n’ubwo Imana ishobora byose ariko inakora ibyo ishaka muri bya bindi byose ishoboye.

Ubusanzwe kuvuga ko Imana ishobora ni ukuri kuzuye kandi kw’ijambo ry’Imana. Gusa nabwo kuvuga ibyo Imana byose ishoye izabikora byaba ari amarangamutima kuko Imana ikoreasha ubushake bwayo muri byose ishoboye. Abantu benshi bakunda gutinda ku Mana ngo ko idakora ibi n’ibi ariko ntibazirikana idategetswe kubikora byose ahubwo ku bushake bwayo ikora ibyo yihitiyemo kuko ntigisha inama, mbese irihagije.

Umukristo nyakuri nubwo yaba ari mu bigeragezo bikomeye, icyo ashyira imbere si ukwereka Imana ibibazo bye ahubwo yinginga asaba Imana kugirango imufashe kwakira ubushake bwayo ku buzima bwe. Imwe mu mpamvu zabyo ni uko muri ubwo bushake bw’Imana iyo dushatse ko hakora ubushake bwacu twisanga twiciriye inzira maze tukagwa mu ngorane zirenze izo twari turimo.

Imana yacu ishobora kwemera ko umukiranutsi wayo ahura n’intambara nk’uko byagendekeye Yobu ariko kandi ntiwakwitwa inshuti y’umuntu mu gihe wamutereranye mu bibazo. Bituma nubwo Imana yareka ibibazo ko bikugeraho iba ishaka ko bizasiga werekanishije umubabaro wawe urukundo uyikunda kuko utayihakanye mu gihe ubuzima bukomeye, nayo ikazashyira iherezo kuri ibyo bibazo.

Ntukiganyire nubona ibibazo bigusimburaniraho ngo wibwire ko ahari Imana yakwibagiwe . Igihe cyose wisuzuma ugasanga ubusabane bwawe n’Imana nta gatotsi kajemo uzajye wiringira ko nubwo uri mu bibazo hari isaha izagera maze ikakwibuka . Nubona usa nuwaretswe n’Imana ujye urushaho kuyegera muri icyo gihe uba uyeretse ko utazanywe n’imitsima gusa ko ahubwo no mu gihe ushonje utayivaho.

Gusenga kwawe, umutima uzagaragariza Imana ko wamaramaje utayivaho nubwo waba uri mu makuba akomeye bizatuma uba umwizerwa. Twitoze gukura mu gakiza biciye mu bibazo duhura nabyo aho gucogozwa nabyo! Nawe niwikomeza ku Mana nayo izabana nawe kandi izajya igukomeza muri byose nk’uko ijambo ryayo rivuga. ‘’Uwiteka ubwe azakujya imbere, azabana nawe ntazagusiga, ntazaguhana.Ntutinye, ntukuke umutima’’. Gutegeka kwa kabiri 31:8

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza