Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Gukorera Imana no kuyobora nibwo bushobozi bw’Abanyafurika,
Gukorera Imana no kuyobora nibwo bushobozi bw’Abanyafurika, baramutse babihaye agaciro.

Mu Rwanda hateguwe Umwiherero ku buyobozi ugamije kugaragaza imbaraga z’abanyafurika ndetse n’ubushobozi bifitemo mu kuzana impinduka. Ni umwiherero wateguwe n’urugaga rw’abikorera ku bufatanye na International Third World Leaders Association (ITWLA). Uyu mwiherero uzatangira kuva kuwa 11 kugeza kuwa 12 Nzeri aho ibihumbi by’urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika n’abayobozi batandukanye, bazahurira mu Rwanda I Kigali muri Serena Hotel

Uyu mwiherero ufite intego yo kongerera ubushobozi abafite impano z’ubuyobozi, uzaberamo ibintu bitandukanye. Emmanuel Ruvurajabo umwe mu bategura iki gikorwa yatangarije Ikinyamakuru KigariToday uko ibintu bihagaze mu mitegurire y’uyu mwiherero.

“Turizera tudashidikanya ko iki aricyo gihe cyo kuzamura Afurika ikamamara ku rwego rw’Isi. Ni igihe cyo kugira ngo abanyeshuri bahinduke abarimu no kugira ngo uwagurizwaga ahinduke uguriza abandi. Uyu mwiherero uzaba urimo abavugabutumwa baturutse mu bihugu by’u Rwanda, Leta zunze ubumwe za Amerika, Canada, Kenya no muri Africa y’Epfo.

U Rwanda ni igihugu cy’intangarugero gifite ubuyobozi bwiza, Africa yose ishobora kwigana kandi ni ahantu heza ho gukorera uyu mwiherero. Ruvurajabo yongeye ati “Ibiganiro by’ingenzi bazagarukwaho bizibanda ku buyobozi bw’indashyikirwa bw’u Rwanda nyuma ya Genoside hamwe n’ibikorwa by’indashyikirwa by’u Rwanda nk’urugero rw’ubuyobozi bwiza muri Afurika.”

Muri uyu mwiherero, Urubyiruko rwo mu Rwanda ndetse n’urwo muri Afurika muri rusange ruzaba rufite ibyangombwa byose kandi ruzafashwa mu buryo bwiza n’ababizobereye kumva ubuyobozi bwiza bufasha mu kuzamura igihugu.

Umwe mu bantu bazwi cyane mu kuyobora neza ibijyanye n’iyobokamana, Bishop John Rucyahana ni umwe mu bazatanga ibiganiro muri uyu mwiherero. Azaba ari kumwe n’abandi bayobozi bazwi ku rwego rw’isi, basabiwe umugisha na Dr. Myles Munroe, uwashinze umuryango International Third World Leadership Association.

Dr. Munroe, Umuvugabutumwa wakoze imirimo ikomeye, yari afite intumbero yo gufasha abayoboke kuba abayobozi, n’abayobozi kuba isoko y’impinduka.

Ruvurajabo yagize ati “Yizera ko Isi ya gatatu yatangira kuzamuka ku rwego rwo hejuru…Dufite ibyangombwa byose, dufite ibikorwa remezo n’umutungo kamere kuruta ahandi hantu hose ku isi.”

Ruvurajabo Yizerako u Rwanda ari ikitegerezo cy’uburyo kugira icyerekezo bishobora guhindura igihugu.

“Iyi niyo mpamvu twizera ko iki ari igihe cyo kumurika no kugaragaza abo turibo, Atari ibikoresho gusa,ahubwo n’ubumenyi burahari.” Abashaka ibisobanuro birambuye bashobora kureba kuri www.kigalisummit.com

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza