Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Gukurikira Yesu Kristo nta kiguzi bisaba.
Gukurikira Yesu Kristo nta kiguzi bisaba.

Hirya no hino ku isi abantu benshi bihugiyeho cyane kubera ubuzima buhenze kandi bugoye, hari abo muganira akakubwira ati” ndahuze”, wamubwira ibijyanye no gusenga akakumvisha ko amafaranga ariyo ya mbere nyamara akirengagiza ko azashirana n’iy’isi. Si bibi gushaka ubutunzi ariko kandi ntugomba kuyoborwa nabwo.

Umuntu rero nkuwo wumva ko yagiye kure y’Imana yarakoze ibyaha bikomeye, akenshi iyo ashatse gukurikira Yesu Kristo atekereza ko yakererewe, bitewe n’impamvu zitandukanye. Bamwe batekereza ko kubera ibyo bakora bikomeye Imana Itabemera, abandi bagatekereza ko kwihana bakongera kwisanga mu byo bihannye byatuma Imana ibasubiza inyuma. Hari n’ abirebaho, bakabona ntacyo babaye ariko nyamara bafite ikibazo imbere y’Imana.

Ibyanditswe byera bivuga ko umuntu wese yemerewe kwegera Imana, Bibiliya iravuga iti“Yemwe abafite inyota, nimuze ku mazi kandi n’udafite ifeza na we naze. Nimuze mugure murye, nimuze mugure vino n’amata mudatanze ifeza cyangwa ibindi biguzi. Ni iki gituma mutanga ifeza mukagura ibitari ibyokurya nyakuri? Ni iki gituma mukorera ibidahaza? Mugire umwete wo kunyumvira mubone kurya ibyiza, ubugingo bwanyu bukishimira umubyibuho. Mutege amatwi muze aho ndi munyumve, ubugingo bwanyu bubone kubaho. Nanjye nzasezerana namwe isezerano rihoraho, ari ryo mbabazi zidahwema Dawidi yasezeranijwe”- (Yesaya 55:1-5).

Ntagihe umuntu yageramo ngo Imana imutarure ananirwe kuyigarukira. Kandi nawe birashoboka. Ushobora kugira ubwoba ko Imana Itakwemera, kuko wamaze igihe kirekire wanga imiburo, ndetse ukicuza ibyaha warangiza ukongera ukabisubira, ariko ukwiye kuzirikana iki: Ntawe Imana Itababarira. Ntukomeze gushyira ubuzima bwawe mu kaga utekereza gutyo.

Igitandukanye n’ibyo, Egurira Yesu ubuzima bwawe umaramaje, nawe yiteguye kukwakira uko waba umeze kose. Imana Iragukunda, yifuza kuguha ikaze no kukubabarira ikakuzuza Ibyiringiro n’ikizere cy’ahazaza. Nagiye mbona kandi numva abantu benshi batanga ubuhamya bw’ uburyo Yesu yabagiriye neza, bagahinduka kandi bakagaraza imibereho yahindutse.

Impamvu itera ibyo byose, kandi nawe ibasha kukubaka ikanagutera kwiyegurira Umwami, ni uko Yatanze ubugingo bwe ku bwacu kugira ngo tubashe kwiyunga n’Imana. Bibiliya ivuga ngo . “Iki ni cyo kitumenyesha urukundo icyo ari cyo, ni uko Yesu yatanze ubugingo bwe ku bwacu” - 1 Yohana 3:16.

Ese waba ushaka kwegurira Yesu ubugingo bwawe umaramaje? Fata umwanzuro uyu munsi wihererane nawe mwenyine, umubwire nk’incuti yawe muganire, Ubwire Yesu uti “Ndashaka kugutuza muri njye kuva uyu munsi”. Maze umusabe kugaragaza ibyaba biri muri wowe bigutandukanya n’urukundo rwe, ubyihane amaramaje. Dore ateze ibiganza yiteguye kukwakira, witindiganya.

Ni iki Yesu Kristo azagukorera kigaragaza itandukaniro? Azaguha amahoro y’umutima, maze aguhe n’ imbaragautigeze kugira muri wowe mu mibereho yawe yose. Izaguha n’ubushobozi bwo guhangana n’ibyahazaza nukomeza kumwisunga. Ntituba turi twenyine iyo tuziranye na Yesu, niyo inzira zacu zikomeye kandi ziruhije, kureba kuri we no kumwisunga birahagije ngo tubashe kubona ibyo kudukomeza no kunyura muri ibyo bikomeye.

Ariko Kristo azajya agukomeza, aguha ibyiringiro byo kugukomeza kugeza iteka ryose. Twe gutakaza ibyiringiro, ahubwo dukomeze kwizera kwacu muri Kristo no kwiringira amasezerano ye yuko igihe kimwe tuzabana mu ijuru. Amagambo dusanga muri bibiliya ni ay’ukuri. kandi n’ayo kwizerwa “Kandi uzaba amahoro kuko hariho ibyiringiro, ni ukuri uzakebuka ibigukikije, wiruhukire mu mahoro” - Yobu 11:18.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza