Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Guma mu rukundo rw’Imana
Guma mu rukundo rw’Imana

Mwikomereze mu rukundo rw’Imana, mutegereze imbabazi z’Umwami wacu Yesu Kristo zisohoza ku bugingo buhoraho. Yuda 1:21

Bibiliya ni urugero shingiro rugaragaza ko Imana ari urukundo. Abantu benshi bajya bibeshya cyane kuri kamere n’imiterere y’Imana, bitagoranye mu magambo make Imana ni urukundo. Ikindi abandi bibeshyaho ni ugutekereza ko ubwo Imana ari urukundo, ibintu byose ari byiza, amahoro kandi idashobora guhana, oya, ubitekereza gutyo aba yibeshye cyane. Imana nubwo ari urukundo ntijya yihanganira icyaha ahubwo ikomeza kwihanganira umunyabyaha nubwo nabyo hari igihe bizashira igihe izaba ivuye ku ntebe y’imbabazi.

Iyo abavugabutumwa babwiriza cyangwa bigisha kubijyanye n’urubanza Imana izacira abantu bose, kugira ngo bamwe bayikoreye neza ibahembe ubwami bw’ijuru n’ubugingo bw’iteka abandi barimbuke by’iteka, baba bavuga urubanza rushyigikiwe n’urukundo. Niyo mpamvu ijambo ry’Imana rivuga ngo niyo mucamanza utabera ikindi kandi iyo babwiriza bavuga ibyo gukiranuka baba bashaka kuvuga gukiranuka gushingiye ku rukundo kuko na Yesu yashimangiye ibyo gukiranuka abyerekanisha urukundo rwo kwemera gupfira umwana w’umuntu ku musaraba.

Impamvu ukwiye kuguma mu rukundo rw’Imana ni uko iby’Imana byose ari urukundo kandi ibyo ikora ibikorera mu rukundo, ibi bishatse kuvuga ko no kugaruka kwa Yesu kuzakorerwa mu rukundo. Imana iziyerekanira mu rukundo kugira ngo abayanze bazakorwe n’isoni zo kuba baranze impano ikomeye yo kuyikunda no kuba mu rukundo rwayo.

Urukundo rw’Imana ntawarondora uko rungana, ntiwabona uburyo warupima kuko rurenze uko umuntu yarutekereza. Urukundo rwayo nirwo rutuma ibasha kubabarira umuntu wese icyaha yaba yakoze cyose igihe ayegereye agasaba imbabazi.

Ngwino mu rukundo rw’Imana, ntirurobanura kandi niba hari nicyo watekerezaga cyatuma Imana itakwakira, wizere ko yuzuye imbabazi zo kukubabarira ikakwakira mu bana bayo. Nta kindi bisaba nukwakira Yesu Kristo akakubera umwami n’umukiza w’ubugingo bwawe, maze ukinjira mu mubare w’abana b’Imana! Waba waramaze kumwakira ukisuzuma ukareba ikirimo kugutandukanya n’umwami wizeye, umwegere umusabe imbaraga zo kubasha kwigumira muri urwo rukundo ruhebuje.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza