Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Gusenga Imana nibyo bikwiye kuba umuco udahinduka (...)
Gusenga Imana nibyo bikwiye kuba umuco udahinduka k’Umukristo.

“Ariko we abavamo yiherera mu butayu asenga.” Luka 5:16.

Muri Bibiliya Ijambo ry’Imana ho hagira hati, “Ariko we akanyuzamo akajya ahantu hitaruye agasenga.” Ibi byerekana umuhate n’imbaraga Yesu yahaga umwanya wo gusenga kandi yagira ngo abazamwizera bose bazakomeze inzira yo gusenga bibabere ubuzima bwabo bw’ibihe byose.

Ubundi umukristo utajya afata ibihe byo gusenga aba ameze nk’umuntu wituriye mu gihugu kitagira umuco, Abanyarwanda bo baravuga ngo” agahugu katagira umuco karacika”, uko ninako bigendekera umukristo utagira ibihe byo gusenga kuko aba yarataye umuyoboro ukomeye wo kuvuganiramo n’Imana.

Iyo umuntu arinze kandi agakomeza umuco we, birageraho bikaba ubuzima bwe baze uwo muco we ukagira imbaraga ku buryo n’abandi bashobora kwifuza gufata umuco we, uko rero niko umukristo nyawe akwiye kwimenyereza gusenga kugera aho biba ubuzima bwe kuko n’inzira ikomeye yo kugirana n’Imana ubusabane.

Kuvuga ko usenga ntacyo bimaze igihe utabikora: ukwiye kwimenyereza gusenga. Imenyereze kugirana igihe n’Imana buri munsi. Niba ushaka kuba nka Yesu koko, ugomba kwimenyereza gusenga nka we. ‘Yanyuzagamo akajya ahantu hitaruye agasenga.’

Amagambo “Abavamo” cyangwa “yanyuzagamo akajya” ntagukange. Ni ukwiyambura ibikurangaza, ukegerana n’Imana: Funga televiziyo, cyangwa telefoni, cyangwa n’ikindi cyose kiguhugije, wegere Imana uzahabona ibyiza byinshi. “…Imbere yawe ni ho hari ibyishimo byuzuye, Mu kuboko kwawe kw’iburyo hari ibinezeza iteka ryose.” Zaburi 16:11.

Umuhanga umwe yaravuze ati, “Mfite byinshi byo gukora ariko sinabyigezaho ntafashe igihe kinini mbisengera.” Martin Luther yaravuze ati, “Isengesho ni ingenzi cyane mu buzima bwanjye. Iyo ntasenze iry’umunsi umwe gusa, mba ntakaje ikintu gikomeye mu buryo bw’Umwuka.”

Gusenga ni intwaro ikomeye. Gutuma umuntu yegera intebe y’Ubwami bw’Imana. Mu isengesho umuntu abwira Imana ibyo ayikeneyeho kandi ikamwumva. Mu gihe cy’ingorane n’akababaro, umuntu aruhukira mu isengesho.

Nk’umukristu, Imana ntikwiye kubura umwanya mu buzima bwawe. Ibikurangaza bikakubuza kwegerana na yo, iga kubitegeka, ubundi wimenyereze kuganira n’Imana. Isaha wiyemeje kuganira n’Imana nigera, nyuzamo usenge.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza