Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Gusengera ibyo kurya byabahesheje kwishyurirwa ibyo (...)
Gusengera ibyo kurya byabahesheje kwishyurirwa ibyo bari bafashe mu buryo batatekerezaga.

Ntawumenya inzira Imana yateganyije kunyuzamo umugisha we, ariko Imana izi neza inzira zayo kugira ngo inezeze abayubaha.

Mu mujyi wa Oklahoma muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, umuryango wishyuriwe fagitire muri resitora, ibyo byabaye nyuma yuko abagize uwo muryango bagiye kurya babanza gusengera amafunguro bari bagiye gufata bibaviramo kwakira uwo mugisha batari biteguye ko wagera mu nzira yabo.

Mu gihe basengeraga ifunguro bari bagiye gufata, byakoze ku mutima w’umuntu batanaziranye, yumva ko nta kindi yakora uretse kwishyura ibyo bafashe byose.

Amakuru dukesha Christian Headlines, avuga ko ubwo uyu muryango warangizaga gufata amafunguro, bagiye kwishyura ariko basanga urwandiko ruvuga ngo” Bitewe nuko mwasenze, twishyuye. Mukomeze gukura no kurera neza muri Kristo Yesu. Imana ibahe umugisha.”

Ibyishimo byarabarenze kugeza naho amarira yatembaga ku maso yabo kubera umugisha bari baheshejwe batanabitekerezaga.

Iyi nkuru ikwiye gukangura abantu bumva ko bakwiye gusengera ibyo kurya cyangwa gusenga ukwari ko kose igihe babona bari ahantu runaka, babona bari ahantu wenda hahurira abantu benshi bakumva ko badashobora gusenga. Ibyo si byo pe! Ushobora gusanga ari ho Imana yari yaguteguriye ngo uhabonere umugisha wawe. Erega imigambi yayo itandukanye ni ya muntu! Ntihakagire igituma udasenga uko cyaba kimeze kose. Dore ko igihe wumva wasenga ariko ukabona hari ibiri kukubuza aba ari cyo gihe kiza cyawe cyo gusenga kuko icyo kibikubuza kiba gishaka kukunyaga umugisha wawe.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza