Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » GUSHAKA IMANA, INZIRA YO GUSOHOREZWA AMASEZERANO.
GUSHAKA IMANA, INZIRA YO GUSOHOREZWA AMASEZERANO.

Iyo umuntu agusezeranije ukomeza guhora mu kwizera utegereje ko azasohoza ibyo yagusezeranije,bamwe bemeza ko isezerano ari umwenda umuntu aba ategetswe kwishyura uko byagenda kose.

Rimwe na rimwe abantu barasezeranya abandi kuzagira icyo babaha,babakorera cyangwa n’andi masezerano atandukanye ariko wajya kubabaza aho bigeze ngo bagusohoreze ibyo bagusezeranije ukababura cyangwa bati”tegereza”,ugategereza amaso agahera mu kirere.

Ariko se Imana nayo niko ibikora? Imana yasezeranije abantu bose ko nibayishaka bazayibona” Kandi muzanyambaza, muzagenda munsenga nanjye nzabumvira.Muzanshaka mumbone, nimunshakana umutima wanyu wose. Yeremiya 29:12-13. Iyo Imana igusezeranije ko hari aho muzahurira,murahahurira kuko uba wagize ubushake bwo kuyishaka kuko yasezeranye ko abayishaka bose bazayibona.

Gushaka Imana ntibirangira ngo ugende amara masa ahubwo Imana ihemba abantu bose bayishaka,bakaguma mu masezerano yabasezeranije kuko yo isohoza ibyo yavuganye nawe igihe cyose ukomeje kuyizera” ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka”.Abaheburayo 11:6.

Hariho abantu bagira ibindi usanga batekereza mu mitima yabo,bikirengagiza Imana muri bo,ntakindi bakuramo ahubwo nuko birangira bitotombera Imana ngo irabeshya,satani nawe akabiba umunezero wabo n’amasezerano yabo nyamara Ijambo ry’Imana riratubwira ngo” Nuko rero mugandukire Imana ariko murwanye Satani, na we azabahunga. Yakobo 4:7.

Iyo urwanyije satani araguhunga kandi nibwo ubona imbaraga zo kugendera mu Mwuka,kugenda uyobowe n’Umwuka Wera bigufasha kutayoborwa n’ukwifuza ku mubiri ahubwo ugahorana imbaraga zo kuguma mu masezerano”. Ndavuga nti “Muyoborwe n’Umwuka”, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira. Abagalatiya 5:16

Hari abo muganira bakakubwira ngo Imana nta masezerano yabasezeranije,ariko se koko nibyo?,ndatekereza ko igisubizo ari oya kubera ko Bibiliya yuzuyemo amasezerano menshi kandi meza. Niba watekerezaga ko nta sezerano ufite,soma Bibiliya ukuremo isezerano ushatse,urikomereho kandi ubwire Imana ko uhagaze kuri ryo sezerano. Jya uhora iteka uyibutsa ibirikubiyemo nkuko yabivuze mu ijambo ryayo maze uri ruhukiremo mu kwizera,utegereze wihanganye,wizeye nta kabuza rizasohora.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza