Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Gushima mu magambo bikwiriye kujyana n’ibikorwa
Gushima mu magambo bikwiriye kujyana n’ibikorwa

Nuko tujye dutambira Imana iteka igitambo cy’ishimwe tubiheshejwe na Yesu, ari cyo mbuto z’iminwa ihimbaza izina ryayo.Kugira neza no kugira ubuntu ntimukabyibagirwe, kuko ibitambo bisa bityo ari byo binezeza Imana.” Abaheburayo 13:15-16

Umuntu iyo akugiriye neza ni ngombwa ku mushimira, ushobora gukoresha amagambo, ibikorwa cyangwa ubundi buryo wakoresha ushimira uwagize icyo agukorera cyangwa igihe yakoze neza.

Niyo mpamvu natwe tuba tugomba gushimira Imana ku buryo bwihuse n’akanwa kacu ariko tukarenzaho tukagerekaho no kuyikorera ibyiza bishimishije. Iyo ushimiye umuntu ukamwereka ko wishimiye ibyo yagukoreye, burya aba ari umuteko umuteze! Ahora yumva yakora ibyiza gusa! Imana yo yishimira abantu bayishima kurusha ikindi cyose bayikorera.

Igihe washimye Imana uzajye witegura ko hari ikindi kidasanzwe ugomba kwakira iguhaye. Ikintu cya mbere cyiba hafi y’Imana no gufasha no komora abakomeretse, niyo mpamvu iyo hari umuntu ugize igikorwa nk’icyo akora bituma ihagurukira kureba umuntu ukoze ikintu kiza ikunda maze nawe ikamuha umugisha. Uko ubereye abandi umugisha ushima Imana n’akanwa kawe ndetse n’ibikorwa, bituma Imana nayo irushaho kuguha umugisha kuko ibyo ubiba ahanini nibyo usarura.

Icyo ukwiriye gukora, ni ugufasha abandi ubabera umugisha. Haranira kureba icyo wafasha abandi ubona batakwishoboza, haranira kugira uwo wazamura, gerageza kwereka abandi ko Kristo Yesu abakunda maze urebe ngo Imana iragukorera ibitangaza. Imana ikeneye umutima wawe, kuyishimisha akanwa kawe ariko kandi ntiwirengagize n’imirimo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza